Ibikubiye muri aya masezerano ni ubufatanye buzibanda ku bushakashatsi (technological research), kongerera Abakozi ubumenyi n’ubushobozi (Capacity building, Training and technical assistance) kumenyekanisha ibikorwa hagamijwe gushaka amasoko (marketing) no kumenyekanisha ibintu bitandukanye RCS ikora, hakabamo bubafasha kubona amamashini n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu kazi gatandukanye, gushakisha amikoro azifashishwa muri ubwo bushakashatsi ndetse n’ubufatanye mu gutegura, gushyira mu bikorwa no guteza imbere imishinga itandukanye bazaba bafatanyije.
Mu migendekere myiza no gushyira mu bikorwa aya masezerano, hazibandwa ku mirimo isaba abakozi benshi ndetse n’Inganda ziciriritse harimo nk’ububumbyi n’ubudozi, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe RCS ifite yubakiye ku bakozi benshi bashobora kubonekera bitagoranye kandi bari hamwe banafite ubumenyi bunyuranye buzaba bukenewe cyane muri ubwo bushakashatsi buzaba buri gukorwa.
CGP Juvenal Marizamunda, yavuze ko mu bakozi bafite bari mu buryo bubiri aribo abafunzwe n’abakozi b’urwego, Igihugu gitakaza ingengo y’imari nyinshi mu kwita ku bantu bafunzwe niyo mpamvu nabo bagomba kugira umusanzu wabo batanga mu bikorwa bitandukanye kuko Leta nayo iba yabitayeho uko bishoboka.





Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye abitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso.