URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri mukuru w’amagereza muri Zambia yasuye Igororero rya Rubavu yerekwa uko Biogaz ikoreshwa mu kurengera ibidukikije

CG S.S.Fredrick Chilukutu Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia, aherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, DCG Rose Muhisoni ndetse n’itsinda rimuherekeje basuye Igororero rya Rubavu berekwa imikorere ya Biogaz umwanda ubyazwa ingufu zigakoreshwa mu guteka no gucana mu rwego rwo kurengera ibidukikije Banasura umupaka w’u Rwanda na Congo I Rubavu berekwa uko ukora.

Share this Post

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, yavuze ko Zambia bafitanye umubano mwiza mu rwego rwo kugorora kuko nabo baheruka kubasura, kandi ko imigenderanire iba igamije kwigiranaho mu nzego zombi.

Yagize ati”ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza mu bijyanye no kugorora, akarushyo nuko inzinduko dukora hagti y’inzego zombi iba igamije kwigiranaho, nka Zambia bagira amashuri menshi ku buryo umuntu ufunze ashobora kwiga akazasoza ibihano afite ubumenyi buhagije bwamufasha kwibeshaho bitandukanye natwe twigisha imyuga, dufite byinshi tuzabigiraho nabo bazatwigiraho ibindi ndetse nkuko duheruka kohereza abakozi bacu batanu mu mwaka washize bagakorana amahugurwa ya ba ofisiye bato turateganya koherezayo n’abandi bitewe n’umubare bazatwemerera, urumva ko mubyukuri dufitanye umubano mwiza kandi twifuza ko wakomeza.”

CG S.S.Fredrick Chilukutu, yishimiye uburyo yahawe ikaze ku Igororero rya Rubavu, anavuga ko ubumenyi bakuye mu ikoreshwa rya Biogaz bagiye kubutwara iwabo bakabutangiza kuko bakoresha inkwi nyinshi kandi bikabahenda bnangiza ibidukikije.

Yagize ati” twize byinshi ku mikorere ya Biogaz, iwacu dukoresha inkwi kandi byangiza ibidukikije ahandi tugakoresha amashanyarazi bikaduhenda, nitugera iwacu turatangira gushyira mu bikorwa ubumenyi dukuye hano kandi bizanadufasha kurengera ibidukikije ntabwo tuzongera gukoresha inkwi nitumara gutangira uyu mushinga, twishimiye kandi isuku twasanze mu magororero aho nshimira abayobozi badahwema kwita ku buzima bw’abantu bari ahantu nk’aha abarimo bakaba ahantu hasukuye, nashimye kandi uburyo bwo kwishakamo ibisubizo nkaho muri TVET twasuye mugeze kure mukora ibikomoka ku mpu bitandukanye harimo n’inkweto nziza, ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo n’uruzinduko rwadushimishije cyane kandi natwe tugiye kugira byinshi duhindura iwacu, u Rwanda tumaze kuba abavandimwe kandi turifuza ko uwo mubano ukomeza kuko imigenderanire yacu ishingiye ku bumenyi bwubaka.”

Nyuma yo gusura Igororero rya Rubavu bakomereje ku mipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bagiye kureba uko uwo mupaka ukora, abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka babereka uko iyo mipaka ikoreshwa.

Abashyitsi bageze ku Igororero rya Rubavu bari kumwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS DCG Rose Muhisoni.
CG S.S.Fredrick Chilukutu yahuye n’Abantu bafunzwe mu Igororero rya Rubavu ababwira ko mu byo bakora byose bajye bazirikana ko aho bari bagomba kumenya ko atari iwabo.
Basuye Biogaz basobanurirwa imikorere yayo n’akamaro igira mu kurengera ibidukikije n’isuku.
No selected post
Contact Form