Iyo abo bana bamaze kugera muri gereza, habaho igihe cyo kubanza kubategura mumutwe bijyanye nuko baba bagifite ubwonko butarakomera bijyanye n’imyaka yabo, hari ababa bashinzwe kubaganiriza bakababa hafi mu buryo bwo kubereka ko aho bagiye ubuzima bukomeza batagiye gupfa ahubwo basanze abandi bantu kandi banabafitiye impuhwe za kibyeyi, bahabwa umwanya wo kuganira n’ababitaho bakabisanzuraho bakababaza ibibazo bafite byose ndetse nabo bakabasobanurira ibijyanye n’urugendo rusha baba batangiye batari bazi ibyo bigatuma babashya kwiyakira vuba.
Nyuma y’igihe runaka abana bihitishwamo ibyo bakwiga mu gihe bazaba bari gukora igihano yahawe muri n’urukiko, hari amashuri asanzwe nkuko n’abandi bose biga mu mashuri asanzwe ndetse bakanakora ibizamini bya Leta, hakaba imyuga itandukanye ifasha abo bana kubategura kuzasubira mu buzima busanzwe hari icyo babashya kwikorera bakaba bakwiteza imbere ntibabe umutwaro muri sosiyete. Imyuga bigishwa ni kubaza, kubaka, gusudira, kudoda, gutunganya imisatsi hakiyongeraho n’amashuri asanzwe kugera mu cyiciro rusange.
Muri gereza iyo ugezemo usanga buri mwana wese afite ibyo ahugiyemo kandi ukanabona ko bose bashishikajwe nabyo banabyishimiye, ibi kandi ni uburyo bwiza bwo kwita ku Banyarwanda muri gahunda yo kujijura abaturage b’igihugu bahabwa ubumenyi butandukanye cyane cyane ubumenyingiro.





Imyenda ijyanye n’igihe nayo abana ba Gereza ya Nyagatare nayo biga kuyidoda.
