URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Iteka rya Minisitiri ryemeje ifungurwa ry’agateganyo ku bagororwa 1803

Mu Nama y’Abaminisitiri iheruka yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bagororwa 1803, Abagabo bakaba banga ni 1707 n'Abagore 96 bujuje ibisabwa n’amategeko.

Share this Post

Iri Teka ryemerera aba bagororwa gufungurwa byagateganyo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, risohoka kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, aho mu bemerewe gufungurwa  barebwa n’iri Teka, ari abahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye bagakatirwa, bafungiye kuri za gereza zose ziri mu Gihugu, bijyanye n’igihe yakatiwe nkaho uwakatiwe igihano cy’imyaka itanu (5) kumanura  asabwa kuba yarakoze igihano kingana na kimwe cya Gatatu 1/3, naho ukatiwe igihano kirenga ku myaka itanu kuzamura bimusaba kuba akoze nibura bibiri bya Gatatu 2/3, yaba yarakatiwe n’inkiko igihano cya burundu bikamusaba kuba amaze nibura imyaka makumyabiri akora icyo gihano.

Iyi ni imibare y’abagomba gufungurwa kuri buri gereza, Gereza ya Huye niyo ifite abafunguwe benshi kuko ifite abagera kuri 395, igakurikirwa na gereza ya Rubavu ifite  291,  Rwamagana ikagira 287, Muhanga 211, Nyarugenge hafunguwe 148, Rusizi ni 123, Gicumbi 105, Gereza ya Bugesera 75, Nyanza ni 58, Musanze 48, Ngoma 29, Nyamagabe ni 22 hakaba n’abana 11 ba Gereza ya Nyagatare.

Gusa nubwo iteka rya Minisitiri ribemerera kurekurwa byagateganyo ntibivuze ko biba ibijyanye n’icyaha aba yarakoze kiba gikuweho burundu, kuko hari ibyo itegeko riteganya birimo nko birimo nko kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15.

Asabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ndetse no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ikindi kandi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’impamvu zirimo kuba uwafunguwe akatiye kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka, uwafunguwe by’agateganyo atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa kuba uwafunguwe by’agateganyo atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka ndetse kandi mugihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Itegeko rivuga ko hari inkurikizi zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe zo kuba yafungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.

Ndetse nanone ahanishwa kurangiza icyo gihano cy’igifungo bigatangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Ku rundi ruhande ariko ibyo uwafunguwe by’agateganyo ashobora gusaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Ibi abisaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano bigakorwa munyandiko.

Iri fungurwa ryagateganyo muri rusange ryibanda ku bantu bagiye bagaragaza imyitwarire myiza, igihe bakora igihano bari barakatiwe n’inkiko bikaba aribyo bishyingirwaho mu kubashyira ku rutonde rw’abagomba kurekurwa by’agateganyo bijyanye n’imyitwarire yagaragaje.

No selected post
Contact Form