URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Hari ibyaha bigiye gukorwaho igeragezwa mu kugabanya ubucucike bugenda bufata indi ntera muri za gereza

Nyuma yo kubona hari ibyaha biri imbere mu gutuma habaho ubucukice muri za gereza, aribyo ubujura, gukubita no gukomeretsa Urwego rw’ubutabera rugiye gukora igerageza kuri ibyo byaha mu rwego rwo guhangana n’ubucucike bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Share this Post

Ni umushinga wa Leta y’u Rwanda, uzagirwamo uruhare na kaminuza yigisha amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pepperdine Caruso School of Law, aho kuwa 11 Kanama 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na Scott F. Leist wari uhagarariye Kaminuza ya Pepperdine bashyize umukono kuri aya masezerano, abandi bagakurikira  uwo muhango hifashishijwe ikoranabuhanga, ayo masezerano akaba azamara imyaka itanu nibiba ngombwa akanongerwa, aho azibanda ku kwirega no kwemera icyaha ku munyabyaha bizwi nka ‘Plea bargaining procedure’ aho umucamanza mu bushishozi bwe ashobora kugabanya igihano bitewe nuko uregwa yorohereje ubutabera.

Muri iri geragezwa uwakoze icyaha biba ngombwa ko agirana amasezerano n’Ubushinjacyaha, abifashijwemo n’umwavoka, bakumvikana ko igihano yari guhabwa gishobora kugirwa igice cyangwa se kigakurwaho ubundi ayo masezerano akemezwa n’urukiko mu rwego rwo kugabanya kohereza muri gereza umuntu wese wakoze icyaha kuko ibyo byaha biri mu bikunda gukorwa cyane ugasanga biri mu bya mbere byongera ubucucike muri za gereza.

 Umusaruro witezwe muri aya masezerano bijyanye n’uburyo yateguwemo bigizwemo uruhare n’inzego zose zifite aho zihurira  n’ubutabera, nuko ikintu cy’ingenzi ari uko  uwakoze icyaha agira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu gukosora amakosa yakoze, gufasha cyangwa kumvikana n’inzego zikurikirana uwakoze icyaha agahuzwa nuwo yagikoreye akamusaba imbabazi akanamwereka ko yicujije atazagisubiramo kandi twizeye ko bizatanga umusaruro kandi bikazanafasha kwihutisha ubutabera no kugabanya umubare w’ibirego biri mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu nkiko ndetse n’umubare w’abinjira muri za gereza aho umubare w’abinjira ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Uyu mushinga nutangira  uzafasha mu kubaka uburyo butuma icyemezo cyo gufunga kiba amahitamo ya nyuma ku muntu uzaba wakoze icyaha runaka kandi binafashe impande zombi haba kuwakorewe icyaha n’uwagikoze, akaba ari n’uburyo bwiza bwo kunga Abanyarwanda bikaba biteganyijwe ko uzatangira kugeragerezwa mu Nkiko zisumbuye za Gasabo, Nyarugenge, Muhanga, Gicumbi na Musanze.

Mu gutangira hazatangwa amahugurwa ku bagenzacyaha, abashinjacyaha, abavoka n’abakozi ba za gereza mu gusobanurirwa neza imikorere y’uyu mushinga n’umusaruro witezwemo.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye mu rwego rwo gushakira umuti ubucucike buri muri za gereza.
No selected post
Contact Form