URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itegeko rishya rigenga RCS ryaherukaga gutorwa n’inteko y’abadepite muri kamena 2022 ryasohote.

Tariki ya 21 Ukwakira 2022, hasohotse itegeko rishya rigenga RCS, nkuko Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yaherukaga guterana kuwa 27-28 Kamena 2022,

Share this Post

igatora itegeko rishya rigenga Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) aho yemeje ko ruzitwa Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora mu itegeko rishya.

 Nkuko abantu bari bamenyere ko RCS, ari Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, ubu itegeko rishya ryashotse ikigo cyahinduriwe izina ubu ni Urwego rw’ uRwanda Rushinzwe Igorora, muri iri tegeko rishya ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 21 Kamena 2022, iriryo Itegeko no 021/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga Urwego rw’ uRwanda rushinzwe Igorora, rikaba ari itegeko rigena ahanini intego, inshingano n’ububasha, inzego z’ubuyobozi, imiterere, imitunganyirize  n’imikorere bya RCS, harimo kandi Itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigenga serivisi z’igorora. rikaba ari itegeko rigena ahanini ishyirwaho n’imicungire by’igororero, serivisi z’igorora, imicungire y’umuntu ufunzwe, uburenganzira bwe n’ibindi.

Iri tegeko ryasohotse  rizibanda kuri gahunda zo kwita ku muntu ufunzwe wahamijwe icyaha agahabwa igihano cy’igifungo cyangwa se umuntu ufunzwe byagateganyo atarahamwa n’icyaha ngo inkiko zimukatire, mu buryo bugezweho nuko umuntu uri mu Igororero yajya yigishwa, agahabwa impamba y’ubumenyi mu rwego rwo kumugorora, ategurwa gusubira mu buzima busanzwe ubwo bumenyi yahawe bukazamufasha kwibeshaho ndetse no gufasha abo azaba asanze no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu Nyuma yo gusoza ibihano, agakoresha ibyo yigiye mu igororero igihe yari afunzwe akora igihano cy’icyaha yakoze, ibi bikazananamufasha kwirinda insubiracyaha kuko azaba afite icyo akora bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu ufungurwa ariko nyuma y’igihe gito akaba agarutse gufungwa kubera kubura icyo akora.

Gusa muri rusange nubwo izina ryahindutse ntabwo mu rurimi rw’icyongereza ryigeze rihinduka, hahindutse iry’ikinyarwanda gusa kuko RCS bivuga (Rwanda Correctional service) bitari bihuye nuko byitwaga ubihinduye mu Kinyarwanda ariko icyo izina risobanuye ubu birahura, ibi bikaba bijyanye n’icyerekezo cya RCS, cyo guha umuntu uri mu igororero ubumenyi buzamufasha guhangana n’ubuzima bwo hanze kuko wasangaga benshi bongera kwisanga mubyaha kubera kubura icyo bakora basoje ibihano.

Muri iri tegeko icyari gereza cyahinduriwe izina izajya yitwa Igororero ndetse amazina y’imfungwa n’abagororwa byavuyeho umuntu wese uri mu Igororero azajya yitwa umuntu ufunzwe yaba yarakatiwe cyangwa atarakatirwa ategereje imyanzuro y’inkiko nuko azaba yitwa. ukeneye amakuru arambuye ajyanye n’iri tegeko yasoma Igazeti ya leta yasohotse kuwa 21 ukwakira 2022 akabashya gusobanukirwa bihagije n’ibindi bikubiyemo. Kanda Hano

No selected post
Contact Form