Itsinda ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Namibia bakoreye urugendoshuri kuri RCS
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, Ku Cyicaro Gikuru cya RCS, CG Evariste Murenzi yakiriye Itsinda ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia aho bari mu rugendoshuri rugamije kwigira ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho ndetse na politike y’igorora.