URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Imikino n’imyidagaduro mu bifasha abari muri Gereza kurushaho kugira imibereho myiza

Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza baravuga ko mu bibafasha kurushaho kugira imibereho myiza mu buzima bwabo bwa burimunsi, imikino n’imyidagaduro bitandukanye bibafasha gutuma babasha kurushaho kumera neza bagakora ibihano byabo neza.

Share this Post

Munyandamutsa Marcel, umugororwa kuri gereza ya Nyanza ari mubahamya ko nyuma yo kubona amafunguro ndetse n’ibindi byose nkenerwa ku muntu wese, siporo iri mu by’ingenzi bituma umuntu arushaho kugira imibereho myiza.

Yagize ati” tubona amafunguro adutungira umubiri, tugahabwa ibyo kunywa, tugahabwa ubuvuzi ndetse tukabona nibyo kwambara ariko burya nubwo wabona ibyo byose umubiri ukenera siporo cyangwa se imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza kuwubungabunga, iyo umuntu akora siporo umubiri we uhora umeze neza nta ndwara ipfa kumufata uko yiboneye kandi anahorana umubiri ufite itoto ntajya apfa gusaza imburagihe nk’umuntu utayikora, niyo mpamvu hano usanga abantu benshi usanga  bafite imikino bisangamo mu rwego rwo kwisanzura no kwidagadura.”

Nshimiyimana Jean Damascene umugorwa kuri Gereza ya Nyanza aravuga ko siporo iri umwanya mwiza wo gusabana kandi ikanafasha kuruhuka mu mutwe igatuma umuntu atigunga kubera ko afite ikimuhugije.

Yagize ati “ Imibereho myiza ijyana n’imyidagaduro, siporo ni ngombwa ku buzima bwa muntu iyo muvuye muri siporo ukitera amazi uba wumva umubiri uruhutse, ibyo rero bigafasha ingingo gukora neza aho udashobora kurwara izo za rubagimpande, indwara z’imivuduko, indwara z’umujagararo ( stress) kuko udashobora kurwara izo ndwara uko wiboneye iyo ukora ukora siporo ndetse hari n’igihe urwara bakazigutegeka.”

Nsengiyumva Aime Patrick, umugororwa kuri gereza ya Nyanza aravuga ko gereza ibafasha gukora mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro kuko hari byinshi biba bisabwa cyane nk’ibibuga imyenda ndetse n’imipira.

Yagize ati” kugira ngo imyidagaduro ikorwe neza, Gereza iradufasha kuko haba hakenewe byinshi, nk’ibibuga, imyenda yo gukonana ndetse n’imipira itandukanye bijyanye n’imikino itandukanye, ibi rero bidufasha mu myidagaduro yacu kuburyo ntawe ubura aho yidagadurira cyeretse we atabishaka kuko nkaha kuri gereza ya Nyanza ibibuga by’imikino itandukanye birahari kandi ntawe baheza kujya mu mukino runaka, buri muntu ajya mu mukino ashaka kuko hari n’indi mikino idakenera ibibuga, harimo imbyino za Gakondo, ibisoro, umukino w’agati ndetse n’indi itandukanye.”

Yakomeje avuga ko bagira n’igihe bagategura n’ibikombe bafatanyije n’ubuyobozi bwa Gereza ku makipe hakabaho amarushanwa itsinze igahabwa igikombe, ari nabyo bifasha abantu bari muri gereza kwirinda kwihugiraho ahubwo bagahugira muri iyo mikino.

CIP Jean Bosco Gakwaya umuyobozi ukuriye ubumenyi, siporo n’imyidagaduro kuri gereza ya Nyanza, aravuga ko imyidagaduro ku muntu uri muri gereza aba ari ngombwa kuko biri mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati ” ibijyanye n’imibereho byiza biri mu buryo butandukanye aribyo guhabwa ibibatunga, ubuvuzi, ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro, muri rusange imyidagaduro ku muntu uri muri gereza ni ingenzi cyane kuko biri mu bituma arushaho kugira ubuzima bwiza, hano tugira ibibuga bitandukanye bijyanye n’imikino ikenerwa n’abari muri gereza, bikajyana n’imyenda abakina bambara ndetse n’imipira bakina, hakaba kandi imikino idakenera ibibuga nk’ibisoro, agati na dame  hakaba n’abadagadura mu mbyino zaba iza Kinyarwanda ndetse n’iza kizungu (dance modern) ibyo byose tubikora mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza.”

Muri gereza habamo ibibuga bitandukanye by’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abayirimo kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuko imikino n’imyidagaduro biri mu bifasha umubiri kurushaho gukora neza.

Buriwese ahabwa umwanya bijyanye n’umukino akina ntawe uhezwa.
Haba imikino itandukanye imwe itanamenyerewe nko mu gihugu cyacu.
Ababyina imbyino za gakondo nabo bahabwa umwanya wabo bakidagadura.

imikino yose ihabwa umwanya buriwese akisanga mu mukino yiyumvamo.

abakina Dame n’ibisoro nabo bagira umwanya wabo bagakina hagati yabo.

Contact Form