URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amakuru ya RCS

CG Murenzi  yasoje amahugurwa yatangwaga na UNITAR yaberaga ku ishuri rya RCS i Rwamagana  

Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CGP Evariste Murenzi, yasoje amahugurwa yaberaga ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, yatangwaga na UNITAR ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye yahabwaga abarimu ba RCS bazigisha abandi ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane mubihugu birimo umutekano muke.

Minisitiri Gasana yayoboye Inama Mpuzabikorwa ya RCS

Kucyicaro gikuru cy’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, uyumunsi kuwa 18 Ukwakira 2023, habereye Inama Mpuzabikorwa (Coordination Council Meeting) iyoborwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana.

Ku ishuri rya RCS i Rwamagana, UNITAR yatangije amahugurwa ku barimu bazahugura abandi

Uyu munsi ku wa 09 Ukwakira 2023, ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, UNITAR ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye ryatangije amahugurwa y’abarimu ba RCS bazigisha abandi ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane mubihugu birimo umutekano muke, aba abarimu nabo bakazigisha abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.

RCS Kubufatanye na DIDE, hasojwe amahugurwa ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro mumagororero

Uyumunsi kuwa 29 Nzeri 2023, kumagororero atandukanye ariyo Nyagatare, Musanze, Ngoma, Nyamagabe hasojwe amahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu ajyanye no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro abari muri ayo magororero ndetse na bamwe mu bakozi bayo magororero bakurikirana ibijyanye n’amasomo, ayo mahugurwa akaba yatangwaga n’umuryango utegamiye kuri Leta DIDE.