URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Guhabwa imbabazi na Perezida Kagame umusingi ukomeye mu kugorora abana biga bari muri gereza

Gereza ya Nyagatare niyo yahariwe kugororerwamo abana batarageza imyaka y’ubukure, baba barakoze ibyaha bagahanishwa gusoza ibihano bari muri gereza, gusa bahabwa amahirwe bagakomeza amashuri ndetse abakoze ibizamini bya leta bagatsinda bahabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bakajya gukomereza amashuri yabo hanze batari muri gereza.

Share this Post

Izo mbabazi bahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zabaye umusingi ukomeye mu kugorora kuko zituma abana biga bashyizeho umwete bagatsinda neza ibizamini bya leta, kuva abo bana batangira gukora ibizamini bya leta abatsinze bagahabwa imbabazi, nta mwana numwe uratsindwa cyangwa ngo aze mu cyiciro cya Gatatu bose batsindira mu byiciro bibiri bibanza ntawe uraza mu byiciro bitari ibyo uko ari bibiri.

Iyo umwana aje gufungwa bitewe n’igihe yakatiwe azamara muri gereza hari amasomo atandukanye agomba guhabwa muri icyo gihe azahamara, harimo kwiga imyuga n’ubumenyingiro, hakazamo kwiga mu mashuri asanzwe ariyo icyiciro rusange ndetse n’amashuri abanza guhera mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu, abakoze ibizamini bagatsinda bagakomeza mu yisumbuye mu cyiciro rusange naho batsinda bagakomereza mu yisumbuye ku mbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko amashuri ahari agarukira ku cyiciro rusange.

Uretse gereza y’abana ya Nyagatare hari n’izindi gereza zirimo abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ku mpamvu zitandukanye, nkaho umubyeyi akora icyaha atwite akazabyarira muri gereza ndetse n’undi ushobora gukora icyaha afite umwana ukiri muto agafunganwa n’umwana we, kuko umwana aba afite uburenganzira bwo kwitabwaho kugeza agejeje igihe cyo gutandukanwa n’umubyeyi nkuko amategeko abiteganya, abo nabo bafite amarerero bigishirizwamo mu rwego rwo gukuza intekerezo zabo. Impamvu hari gereza y’abana n’uko umwana utarageza imyaka y’ubukure cumi n’umunani leta iteganya, iyo akoze icyaha aba atagomba gufungwa ahubwo agomba kugororwa kuko ibyo aba yakoze akenshi aba atabigambiriye

No selected post
Contact Form