Muri gereza ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bahabwa umwanya abantu bagasabana mu mikino itandukanye, amatorerero n’amadini bihabwa uburenganzira busesuye, amakinamico ndetse n’indi mikino ngororamubiri nabyo bagahabwa umwanya mu rwego rwo gufasha uri muri gereza kutihugiraho, ahubwo akagira umwanya wo kuruhura mu bwonko nkuko umuntu wese akenera kuruhuka agahindura ibyo yiriwemo akajya mu bindi bituma mu mutwe haruhuka.
Iyo ugezemo imbere usangamo ibibuga bitandukanye bikinirwamo imikino itandukanye, nk’iby’umupira w’amaguru, iby’imikino y’amaboko, usangamo abakina imikino ngororamubiri, hakabamo amatorero y’imbyino za gakondo ndetse n’iza kizungu, hakabamo kandi amadini n’amatorero buri dini rigahabwa umwanya waryo kuko nta dini ryemewe muri iki gihugu rihezwa mu gutanga inyigisho ryazo, nkuko hanze mu yandi matorero bigenda ndetse bikaba ari nabyo binafasha abakoze ibyaha benshi kwihana bakabohoka bakazava muri gereza barahindutse.
Ku bibabaza rero ku buzima bw’umuntu uri muri gereza, iyo uri muri gereza ubona umwanya uhagije wo gutuza ukaganira n’abandi kuko iyo ugezemo usanga hari abandi bantu kandi bafite ubumuntu bakwakirana ubwuzu, ni ahantu nk’ahandi hose itandukaniro nuko hari ibyo uba utemerewe bitewe n’impamvu z’igifungo, urugero nko kuba wajya gusura umuryango wawe, gutembera aho ushaka ndetse no kuba wanywa inzoga ku bazinywa kuko byo bitemewe.
Mu buhamya bwa benshi mu basoje ibihano byabo, bakubwira ko bakinjira muri gereza bumvaga ubuzima burangiye, gusa iyo bamaze kugeramo basanga ubuzima ari ubusanzwe aho abantu basabana ndetse bakanahabwa uburenganzira busesuye, dore ko nta muntu numwe babuza ubwisanzure bwe akarusho hakaba umutekano uruta uwahandi kuko ntawe ushobora gusagarira undi, uko inzego zibanze zubatse mu rwego rw’imiyoborere ninako muri gereza biba bimeze. Muri gereza buri wese ahabwa umwanya bijyanye n’ibikorwa by’imyidagaduro yifuza kujyamo kuko ntawe bahatira kujya mu gikorwa runaka atariwe ubyihitiyemo cyane nko mu bijyanye n’amadini n’amatorero buri wese asengera mu idini rye.





