URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Inteko rusange y’abadepite yatoye amategeko mashya arebana na RCS

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuwa 27-28 Kamena 2022, yatoye amategeko mashya arebana n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yahindutse Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora mu itegeko rishya, hagamijwe guha uru rwego inshingano zo kunoza uburyo bushya bwo kugorora.

Share this Post

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, rugiye guhindurirwa izina mu mushinga w’itegeko rishya watowe n’inteko rusange y’Abadepite rigamije guha uru rwego inshingano zo kunoza uburyo bwo kugorora bijyanye n’igihe, rugiye guhindurirwa izina aho ruzitwa urwego rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora gusa iri zina ntirizahinduka mu rurimi rw’icyongereza kuko bijyanye n’inyito nshya rugiye guhabwa.

Itegeko ryatowe kuwa 27 kamena 2022, Rigenga serivisi z’igorora rikaba rigamije kunoza uburyo umuntu ufunzwe wahamijwe icyaha agahabwa igihano cy’igifungo yajya yigishwa, agahabwa ubumenyi butandukanye buzamufasha kwibeshaho asoje igihano asubiye mu muryango, agakoresha ibyo yigiye mu Igororero igihe yari afunze bikamufasha kwibeshaho, kuko binamufasha kwirinda insubiracyaha bitewe n’uko abantu bava mu Igororero, iyo ntacyo bize, abenshi babura icyo bakora bakongera kwishora mu byaha.

Kuwa 28 kamaena 2022, hatowe irindi tegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, rikaba rigira RCS urwego rwihariye hashingiwe ku ngingo ya 139 y’Itegeko Nshinga. Rigenga kandi icyiciro cyarwo mu nzego za leta, intego, inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere bya RCS.

Ubusanzwe RCS (Rwanda Correctional service) itarahindutse mu rurimi rw’icyongereza, yari Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, ariko bitewe n’uko hari byinshi Leta yifuza ko byahinduka ku muntu wakoze icyaha, aho kumuhana gusa ahubwo akwiye kugororwa ahabwa ubumenyi butandukanye dore ko byanatangiye, ndetse icyitwaga Gereza kigahinduka Igororero.

Ubu mu Magororero amwe hubatswe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, atanga impamyabushobozi zemewe ku rwego rw’Igihugu akaba afasha abafunze kugira ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere basubiye mu muryango yabo, bitandukanye na mbere aho uwabaga yakoze icyaha yafungwaga ahubwo akaba yazasoza ibihano yarize gukora ibindi byaha nyuma y’igihe gito akaba agarutse mu Igororero; niyo mpamvu uru rwego rwahinduriwe izina bijyanye n’inshingano nshya rufite muri iki gihe.

Nyuma yo gutorwa n’inteko rusange y’abadepite hakaba hazakurikiraho gahunda zirebana no gushyikiriza aya mategeko izindi nzego bireba agasinywa akazatangazwa mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda nkuko bisanzwe bigenda ku yandi mategeko mashya aba yatowe.

Hatorwa itegeko rishyiraho Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora
Komiseri Mukuru wa RCS na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu bari mu cyumba cy’inteko
Mu cyumba cy’inteko Abadepite batoye amategeko mashya agenga RCS.
No selected post
Contact Form