URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Kurwego rw’Igihugu bwa mbere Imfungwa n’Abagororwa basaga 600 bahawe impamyabushobozi mu myuga bigiye muri za Gereza

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, kuri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere habereye ibirori byo kurwego rw’Igihugu, aho abagororwa basaga 600 bahawe impamyabushobozi mu myuga itandukanye bigiye muri gereza.

Share this Post

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, kuri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere habereye ibirori byo kurwego rw’Igihugu, aho abagororwa basaga 600 bahawe impamyabushobozi mu myuga itandukanye bigiye muri gereza.

Muri iki gikorwa cyagezweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’Ubwami bw’Ubuhorandi iri I Kigali, aba bagororwa bahawe imbamyabushobozi mu myuga itandukanye irimo:  Gukora iby’amazi, Amashanyarazi, gukora imisatsi, Gusudira, Ubudozi, ibijyanye na mudasobwa n’ibindi.

Iyakaremye Isaac wagororerwaga muri gereza ya Nyarugenge akaba amaze iminsi arangije igihano cye, yahawe ubumenyi bwa mudasobwa, avuga ko byamuhaye ubushobozi bwo gushinga ikigo gikora ibijyanye n’ubumenyi yaherewe muri gereza, ubu akaba atakongera kwishora mu byaha.

Yagize ati”Nyuma yo gukatirwa imyaka ine y’igifungo, muri iyi gereza ya Nyarugenge nahaherewe ubumenyi mu  ibijyanye na mudasobwa, ndangije igihano nasubiye mu muryango Nyarwanda ibyo nize bimpa ubushobozi bwo gushinga ikigo gikora, Ubutumire bw’ubukwe, ibyapa by’inama n’ibindi.Ubu sinakongera kwishora mu byaha, gahunda ni ukwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyange.”

Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge SP Augustin UWAYEZU, yavuze ko guha urubyiruko rugororerwa muri gereza ubushobozi bushingiye ku bumenyi ari uguteganyiriza igihugu abaturage beza b’ejo hazaza.

Yagize ati”Mirongo irindwi ku ijana by’imfungwa n’abagororwa bari aha ni urubyiruko, birumvikana cyane rero ko kuruha inyigisho zo kurugorora ukanaruha ubushobozi bushingiye ku bumenyi, ni uguteganyiriza igihugu abaturage beza b’ejo hazaza.”

Komiseri mukuru wa RCS CG Juvenal MARIZAMUNDA, yasabye abatanga akazi kudashidikanya ku bumenyi butangirwa muri gereza maze ashimira Leta y’u Rwanda, n’abafatanyabikorwa batandukanye umusanzu ukomeye muri ibi bikorwa byo guha Abagororwa ubu bumenyi.

Yagize ati”Ndasaba abikorera kudashidikanya ku bumenyi aba bagororwa bahabwa, cyane ko bo bafata umwanya uhagije wo kwiga no kwita ku masomo bahabwa kurusha ababyigira ahandi.”

Yakomeje agira ati”Turashimira Ubwami bw’Ubahorandi bwateye inkunga uyu mushinga, Turashimira kandi Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu kuri ibi bikorwa byo guha abagororwa ubushobozi bushingiye ku bumenyi mu rwego rwo kubagororwa ndetse tukanashimira n’andi bafatanyabikorwa bose badufasha kugera kuri uyu musaruro ushimishije.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro IRERE Claudette, iyi ari gahunda ya Leta yo gukwirakwiza amashuri y’ubumenyi ngiro mu rwego rwo kwiteza imbere mu kwikorera, kuzamura umusaruro n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.

Yagize ati”Iyi gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije gukwirakwiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo guha Abanyarwanda ubushobozi  bwo kwikorera, gutanga imirimo, kwiteza imbere no kuzamura umusaruro n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange.”

Minisitiri W’Umutekano mu gihugu Emmanuel GASANA, yashimiye ibi bikorwa byiza Leta y’u Rwanda ku bufayanye na Ambasade y’Ubwami bw’Ubuhorandi maze asaba abahawe izi mpamyabushobozi kuzasibyaza umusaruro.

Yagize ati”Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bufayanye na Ambasade y’Ubwami bw’Ubuhorandi ibi bikorwa byindashyikirwa byo gutanga ubumenyi ku bagororwa kugirango nibasubira mu miryango yabo bazabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu. Abahawe impamyabushobozi rero ndabasaba namwe kuzazibyaza umusaruro mwiteza imbere n’Igihugu muri rusange”

Imyuga n’ubumenyingiro ni imwe mu ntego Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwashyize imbere, ngo abagororerwa muri za gereza zitandukanye barusheho guhabwa ubushozozi bushingiye ku bumenyi ngo nibarangiza ibihano byabo bazabashe kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.

Ku ikubitiro abahawe impamyabushobozi ni abagororwa 603 bize imyuga itandukanye, icyiciro cya kabiri cyigizwe n’abagororwa 599 basoje amasomo bategereje guhabwa n’ibizamini n’ikigo kibishinzwe naho abakirimo kwiga mu cyiciro cya Gatatu ni 617.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi bafashe ifoto y’Urwibutso bari kumwe
n’abayobozi bari bitabiriye ibi biroro
    Ishuri ry’imyuga rya Gereza ya Nyarugenge 
No selected post
Contact Form