URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Brigadier General Antonio Maurice – SERNAP Umuyobozi wa magereza muri Mozambique we n’itsinda yarayoboye basuye RCS

Kuri uyu wa mbere taliki ya 06 Kamena 2022, itsinda riturutse mu gihugu cya Mozambique riyobowe na Brigadier General Antonio Maurice-SERNAP Umuyobozi Mukuru wa magereza mu gihugu cya Mozambique,

Share this Post

Bakigera ku cyicyaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa bakiriwe ndetse banahabwa ikaze na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda abaganiriza imikorere y’urwego ayobora ndetse n’imishinga itandukanye nko kwigisha imfungwa n’abagororwa imyuga n’ubumenyingiro, bibafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe bakibeshaho hirindwa ko bazongera gusubira mu byaha kubera kutagira ikibafasha guhangana n’ubuzima.

Muri uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda, mu bintu bari bafitiye inyota ni ukumenya uburyo amadosiye y’Imfungwa n’Abagororwa acungwa, hifashishijwe ikoranabuhanga aho basobanuriwe uko bigenda kandi bikanafasha kwihutisha akazi bitandukanye na mbere bagikoresha impapuro, kuko wasangaga bitwara umwanya, no kuba zakwangirika bikoroha bitewe nuko kuzibika bigorana bikanatwara umwanya munini mu bubiko bwazo.

Mu bindi baganirijweho harimo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije ariyo BIOGAZ ikoreshwa mu gutunganya ibiryo by’imfungwa n’abagororwa hadakoreshejwe inkwi ndetse n’uburyo uwakoze icyaha ategurwa mbere yo gusoza ibihano, akigishwa uburere mboneragihugu hakiyongeraho imyuga n’ubumenyingiro bizamufashe kwibeshaho asoje ibihano asubiye muri sosiyete Nyarwanda ntiyongere kubera igihugu umutwaro, aho bigishwa ububaji, Ubwubatsi, Gusudira, gukora amazi, ubudozi, gutunganya imisatsi, gukora ibikoresho bitandukanye mu mpu ndetse n’indi myuga itandukanye. 

Abari bagize iryo tsinda banyuzwe n’ibisobanuro bahawe ku mikorere ya RCS, bava aho  baniyemeje ko nabo bagiye kuzakoresha ubu buryo mu gihugu  cyabo kuko basanze ari ingirakamaro kandi bifasha n’igihugu mu rugamba rw’iterambere isi yose ihanze amaso.

No selected post
Contact Form