URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

UNISFA yatoranyije SP Christine Mukankwaya mu bagore bazahatanira ibihembo bagaragaje udushya n’ubwitange mu butumwa bw’amahoro ku isi.

SP Christine Mukankwaya yatoranyijwe mubandi bagore barikumwe muri ubwo butumwa bw’amahoro muri Sudani, akazahatana n’abandi bagore baturutse mu bindi bihugu bitandukanye ku isi

Share this Post

Mukankwaya ni umucungagerezakazi woherejwe n’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani mu butwamwa bw’amahoro mu gace ka Abyei, mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye buzwi nka (UNISFA) UNPOL mu rwego rwo kubungabunga amahoro, biturutse ku ntambara yabaye muri icyo gihugu, aho ibihugu bitandukanye byoherezayo abashinzwe gutanga ubutabazi no kugarura amahoro. 

Iki gihembo gitangwa bijyanye n’umusanzu udasanzwe abari muri ubwo butumwa bagiye bagaragaza, mu kazi ka buri munsi mu bandi bakozi boherejwe n’ibihugu bitandukanye mu bikorwa byo kugarura amahoro by’Umuryango w’Abibumbye ku isi, kigatangirwa ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye I Newyork muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho gitangwa buri mwaka bikaba biteganyijwe ko mumpera z’uku kwezi kwa Kamena aribwo kizatangwa.

Kugirango ahabwe iki gihembo kandi bijyana n’umuhate wagaragaje mu gutezimbere Imfungwa ziri muri gereza aho uyu mugore yitaga bafungiye ahantu  hatatu muri Abyei, yibanda cyane kukuvura abana bato n’abagore bari muri gereza, hubahirijwe amategeko arengera ikiremwamuntu ndetse n’uburenganzira bwa muntu, aho yafatanya n’abandi mukuzuza  inshingano ze mu kazi, akorana n’inkiko zibanze,ndetse n’abanyamuryango ba komite zishinzwe kurengera abaturage(Community Protection Committee)hubahiriza  uburenganzira bw’imfungwa.

Muri ubwo butumwa kandi Mukankwya arakomeza asaba ababurimo bose gukora ubukangurambaga  n’ubuvugizi ku bikorwa bya UNPOL mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse  n’ibindi bifitanye isano naryo anasaba ko hakorwa ubukangurambaga n’ubuvugizi mu nzego z’ibanze muri ibyo bihugu.

Mukankwaya asanzwe ari umukozi ushinzwe kugorora muri UNPOL muri Serivisizi itanga ubugororangingo akaba n’impuguke ikorera mu muryango w’abibumbye ushinzwe umutekano by’agateganyo muri Abyei (UNISFA) akaba umuyobozi w’itsinda ry’indashyikirwa kandi atanga ubumenyi bukomeye muri komite ishinzwe kurengera abaturage (CPC) ndetse no gucunga za gereza, bigafasha guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri gereza afatanyije n’banyamategeko ndetse n’ubucamanza.mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, yagerageje kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu muri gereza  ndetse no mu baturage kugeza icyorezo kigabanutse kurwego cyari kiriho.

UNISFA ni rimwe mashami cumi na bibiri (12) y’umuryango w’abibumbye ari mu bikorwa byo kugarura amahoro byashyizweho n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi muri Kamena 2011, gafite ishingano zo kurinda abaturage, gutanga ubutabazi, no kugenzura umupaka uhuza amajyaruguru n’amajyepfo.

Kuva u Rwanda rwatangira kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro rumaze kohereza abarenga ku ijana na mirongo ine (140) aho kugeza ubu rufite mu abacungagereza cumi na babiri mu bihugu bitandukanye aribya centrafrica(8), sudani yepfo(3) ndetse na Sudani (1).

                 Mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bajyamo batanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye.

                                Bafasha abenegihugu mu bikorwa bibateza imbere 

                                      bafatanya n’abaturage mu guteza imbere igihugu mu buryo butandukanye.

No selected post
Contact Form