URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umwana uri muri gereza agira uburenganzira nkubw’abandi bana bose

Ababyeyi babana n’abana babo muri gereza batarageza igihe cyo gusubizwa mu muryango, bavuga ko uburenganzira bw’umwana uri muri gereza bwubahirizwa yaba uvukiyemo ndetse n’uwazanye n’umubyeyi igihe yakoze icyaha nkuko bakomeza babisobanura.

Share this Post

Ababyeyi babana n’abana babo muri gereza batarageza igihe cyo gusubizwa mu muryango, bavuga ko uburenganzira bw’umwana uri muri gereza bwubahirizwa yaba uvukiyemo ndetse n’uwazanye n’umubyeyi igihe yakoze icyaha nkuko bakomeza babisobanura.

Mpuhwenziza Alpfonsine umubyeyi ubana n’umwana muri gereza ya Ngoma, waje atwite akabyarira muri gereza aravuga ko uburengazira bw’umwana n’umubyeyi utwite bwubahirizwa.

Yagize ati:”naje ntwite inda y’amezi atatu banyitaho bakanjyana kwa muganga gupimisha inda uko bikwiriye ndetse no mu gihe cya COVID-19 baratujyanaga, igihe cyo kubyara kigeze gereza yaduhaye ibikoresho umubyeyi utwite akenera na nyuma yo kubyara umwana yitabwaho uko bishoboka akabona inkingo zihabwa abana n’ibindi byose umwana akenera ndetse umubyeyi wonsa akanagenerwa inyunganizi.”

Mukakibibi Parfaite umubyeyi ufasha abana kwaguka mu mitekerereze arasobanura uburyo iyo umwana agejeje igihe runaka bakamujyana mu ishuri ry’incuke bakabafasha kwagura intekerezo zabo.

Yagize ati:” iyo umwana agejeje umwaka atangiye kugenda hari ishuri ry’incuke riba kuri gereza tubajyanamo tukabigisha ibintu by’ibanze bituma intekerezo zabo zaguka, nko kubatoza ikinyabupfura, udukino dutandukanye tw’abana amasomo ajyanye n’imyaka yabo muburyo bwo gukangura intekerezo zabo igihe cyagera umubyeyi yaba atarasoza ibihano umwana agasubizwa mu muryango kuko abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ni abatarengeje imyaka itatu.”

SGT Ngejejaho Die’udonne umucungagereza kuri gereza ya Ngoma ushinzwe amasomo arasobanura uko umwana yitabwaho bamutegura gusubira mu muryango hari urwego ariho.

Yagize ati:” ibi ni gahunda ya Leta yo gufasha abantu kugira icyerekezo cyiza, ari nayo mpamvu RCS nayo yashizeho gahunda yo kwita ku bana babana n’ababyeyi babo muri gereza kugirango ibitekerezo byabo bikanguke ariyo mpamvu kuri gereza zirimo abagore hubatswe amarerero afasha abana babana na ba nyina mu buryo bwo kubategura gusubira mu muryango bafite imitekerereze mizima imeze nk’iyabandi bana bari hanze.”

SP Innocent Ngirikiringo umuyobozi wungirije wa Gereza ya Ngoma arasobanura uburyo umwana yitabwaho ndetse n’uko bakorana n’inzego zibanze iyo umwana agejeje igihe cyo gusubizwa umuryango.

Yagize ati:” abana babana n’ababyeyi muri Gereza ni abatarengeje imyaka itatu, umwana ashobora kuvukira muri gereza nyina yaje atwite cyangwa se akazana n’umubyeyi bitewe nuko umubyeyi we yakoze icyaha, iyo umwana agejeje imyaka itatu tuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abana bakaduhuza n’inzego zibanze iyo umubyeyi atarasoza ibihano umwana agahabwa umuryango ariko tukagira umukozi w’akarere uwo mwana yajyanywemo kugirango tujye dukurikirana uko umwana abayeho na nyina amenye amakuru y’umwana.”

Ababyeyi babana n’abana babo muri gereza zitandukanye zigororerwamo abagore, bavuga ko abana babona uburenganzira busesuye nk’ubwo abandi bana batari muri gereza babona bikabafasha gukura neza ndetse n’imitekerereze ikaguka bitewe n’uburyo bitabwaho.

No selected post
Contact Form