URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Leta irabazirikana DCG Rose Muhisoni abwira abagore bafungiye muri Gereza ya Nyamagabe ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore

Taliki ya 08 Werurwe ni umunsingarukamwaka wahariwe umugore ku isi hose, ku rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa RCS wizihirijwe kuri gereza y’abagore ya Nyamagabe witabirwa n’inzego zitandukanye aho umuyobozi mukuru wungirije wa RCS DCGP Rose Muhisoni yibukije abagore bafungiwe muri iyo gereza ko leta ibazirikana.

Share this Post

Taliki ya 08 Werurwe  ni umunsingarukamwaka  wahariwe umugore ku isi hose, ku rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa RCS wizihirijwe kuri gereza  y’abagore  ya Nyamagabe witabirwa n’inzego zitandukanye aho umuyobozi mukuru  wungirije wa RCS DCGP Rose Muhisoni yibukije  abagore bafungiwe   muri iyo gereza ko leta ibazirikana.

Mu gutangira uwo muhango wari ufite Insanganyamatsiko igira iti:”uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe.” Abari bawitabiriye harimo inzego z’umutekano, inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye aribo Foundation DIDE na INTERPEACE, abakozi b’iyo Gereza ndetse na bamwe mu bagore bahagororerwa  babanje gutera ibiti mu nkegero za Gereza ya Nyamagabe mu rwego rwo gushimangira ko bashyigikiye kurengera ibidukikije  aho umugore ari ku isonga mu guhangana n’ingaruka  z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuhango wo gutera ibiti urangiye abagore bafungiye kuri Gereza ya Nyamagabe bahawe umwanya maze bashyiraho indirimbo zitaka ubutwari bwabo, ndetse  w’Uwitonze Florence   umwe mu bakobwa bafungiye  kuri iyo Gereza abagezaho  umuvugo utomoye ugaragaza  akamaro k’umugore maze abari aho bose amarangamutima arabafata kubera amagambo bitewe n’amagambo yuje ubuhanga  avuga imyato akamaro k’umugore mu muryango Nyarwanda ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda idahwema kubereka ko ibitayeho ibakorera ibikorwa bitandukanye harimo nko kubigisha imyuga n’ubumenyingiro bizabafasha kwibeshaho  basoje ibihano ndetse no kwirinda insubiracyaha .

Muri uwo muvugo kandi yakomeje ataka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  uburyo yahaye umugore ijambo mu nzego zose akaba ntaho ahejwe bikaba bibatera ishema kuko mbere abagore basaga n’abahejwe mu bintu bimwe na bimwe ariko ubu amahirwe ahabwa buriwese batagendeye ku gitsina.

Mu izina ry’abafatanyabikorwa bose bari muri uwo muhango Umuyobozi wa Foundation DIDE Mukansoro Odette, yavuze ko uruhare rw’umugore ari ingirakamaro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati:”uruhare ry’umugore n’ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariyo mpamvu umugore agomba kuza ku isonga kuko iyo ibihe bihindutse ingaruka nyinshi zigaruka ku muryango muri rusange, ariho amakimbirane atangirira bakaba byamukururira muri gereza umuryango ugatangira guhura n’ibibazo urugo rugasenyuka, ibi rero ntibyagerwaho hatabayeho ubwuzuzanye n’uburinganire bityo abasaba  kuba abambere mu gukomeza kurengera ibidukikije bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa DCGP Rose MUHISONI mu ijambo rye yavuze ko n’ubwo bari muri gereza leta itabibagiwe ko  ibazirikana ari nayo mpamvu baje kwifatanya nabo.

Yagize ati:” leta y’u Rwanda ntabwo yabibagiwe nubwo muri muri gereza, irabazirikana cyane ari nayo mpamvu twaje hano, impamvu iyi nsanganyamatsiko yahujwe n’umunsi w’umugore nuko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekanye ko umugore n’umwana aribo bagerwaho cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe akaba ariyo mpamvu RCS yahisemo kwizihiza uyumunsi muri gereza zose zirimo abagore mu gihugu mu rwego rwo kubashishikariza kubungabunga ibidukikije harimo nko gukoresha Biogaz.”

Yakomeje avuga ko umunsi mpuzamahanga w’umugore RCS iwuha agaciro kuko umuryango ahanini abana bahabwa uburere na ba nyina akaba ariyo mpamvu tubibandaho twirinda ko habaho insubiracyaha iturutse ku mihindagurikire y’ibihe, mu gusoza yashimiye leta y’u Rwanda idahwema guha agaciro abagore cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kubibereka ndetse anashimira abafatanyabikorwa n’izindi nzego zitabiriye uwo muhango anabasaba gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uyu munsi nubwo wizihirijwe kuri gereza ya Nyamagabe muri RCS, n’izindi gereza zose ziri mu gihugu zigororerwamo abagore naho wizihijwe uko ari eshanu arizo gereza ya Ngoma, Nyamagabe, Musanze , Muhanga, ndetse na Gereza ya Nyarugenge.

                                                                                     

  DCGP/RCS Rose Muhisoni atera igiti ku munsi mpuzamahanga w’umugore kuri gereza ya Nyamagabe

Bari bafite indirimbo zuje amagambo meza ataka ubutwari bw’abagore mu guteza imbere umuryango Nyarwanda

uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko iribana no kurengera ibidukikije

Abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye harimo niz’umutekano bitabiriye uyu munsi

               

Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gusoza umuhango

No selected post
Contact Form