URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Inyongeramirire iri mu bifasha abanyantege nke muri gereza zitandukanye gukomeza kugira ubuzima bwiza

Share this Post

Muri gereza zitandukanye habamo Imfungwa n’Abagororwa bafite uburwayi n’abanyantege nke, bakenera inyongerafunguro ituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, kubera iyo mpamvu leta yashyizeho guhunda yo guha ifunguro ry’inyongera ku babana n’ibyo bibazo mu buryo bwo gusigasira amagara yabo.

Bamwe mu bagororwa bahabwa inyongerafunguro kuri gereza ya Bugesera, baravuga ko kuva iyo gahunda yajyaho yahinduye imibereho yabo kuko hari abari batangiye guhuma ariko ubu ibyo bibazo bikaba bigenda bikemuka, biturutse kuri iyo gahunda bashyiriweho yo kubaha bimwe mu biribwa birimo intugamubiri ituma bakomeza kugira imibereho myiza kandi bakaba barabonye impinduka kuva byatangira ndetse bakaba bakomeje kwishimira ubwo bufasha bagenerwa.

Kayinamura wellars umugororwa kuri gereza ya Bugesera yavuze ko yakundaga kubura amaraso cyane ariko ubu bikaba byaragabanutse bitakiri nka mbere.

Yagize ati:” narimfite uburwayi bwo kubura amaraso bakanyongerera kabiri mu mwaka, ariko kuva gahunda yo kuduha inyongerafunguro yatangira hari icyahindutse kuko nsigaye njya kongererwa amaraso rimwe mu myaka ibiri, ubu ubuzima bwarahindutse cyane ndetse  n’ibiro byariyongereye.”

Karekezi Jean Pierre nawe wo kuri gereza ya Bugesera aravuga ko bagize amahirwe kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma.

Aragira ati:” ndi umusaza w’imyaka 91 turashima Ubuyobozi kuko bwaduhaye iyongerafunguro kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma  bagenda baturandase abandi barwara isereri ariko kuva badushyiriraho ubufasha bwo kuduha inyongerafunguro byadufashije, ibyo bibazo by’ubuhumyi bikaba byaragabanutse ndetse n’isereri ikaba yarashize turashimira Ubuyobozi budahwema kutwitaho.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa kuri gereza ya Bugesera SP Patrick Ndizeye arasobanura uburyo abahabwa ubufasha batoranywa.

Aragira ati:” kugirango ujye ku rutonde rw’abahabwa inyongeramirire, duhera ku banyantege nke cyane nk’abasaza bari mu myaka myinshi, hakaba n’abarwayi barwaye indwara zikomeye ku bufatanye n’abaganga tukemeza ko ukwiriye kujya ku rutonde rwo  kubona inyongerafunguro zirimo sosoma, isukari, indagara, imboga, amata ndetse na rutufu inyongeramirire ikungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera  imbaraga.”

Abahabwa inyongeramirire  ntakiguzi bakwa ibyo bagenerwa leta ibigena nkuko  ibitunga imfungwa n’abagororwa bigenwa nabyo irabiteganya mu buryo bwo kwita ku mibereho myiza yabo.

No selected post
Contact Form