URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CG Dr. Chisela Chileshe yasuye Gereza ya Rwamagana na RCS Training School

Share this Post

Rwamagana, kuwa 28 Mata 2021

Kuri uyu wa 28 Mata 2021, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia aherekejwe  na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA basuye Gereza ya Rwamagana batemberezwa ahubatswe amashuri yigisha imyuga itandukanye irimo: Gusudira, Gukora amashanyarazi, Ubwubatsi, no Gukora bijyanye n’amazi.

CG Dr. ChiselaChileshe yashimiye uburyo abagororwa bo mu Rwanda bigishwa imyuga itandukanye, avuga ko ari uburyo bwiza bufasha mu kugabanya ibyaha mu gihugu.

CSP Elly KARANGWA, Umuyobozi wa Gereza ya Rwamagana, yavuze ko kuba abagororwa bagira amahirwe yo kwigishwa imyuga itandukanye, bifite uruhare runini mu kubahindura abaturage bafitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

Yagize ati “Hari abantu baza gufungwa bisa nk’aho ubuzima bwabagoye, gusa iyo bagejejwe hano tubaha amahirwe yo guhitamo umwuga bifuza kwiga tugendeye ku myuga iboneka kuri Gereza, kugira ngo nibasubira hanze bazabashe gukoresha ubumenyi bahawe mu gushaka akazi cyangwa kwihangira imirimo, bityo ntibazongere kwishora mu byaha.”

Dr. Chisela Chileshe n’itsinda rimuherekeje basuye ishuri ryigisha Abacungagereza rya Rwamagana, RCS Training School Rwamagana, mu rwego rwo kurebera hamwe amasomo atangirwa kuri iryo shuli ajyanye no kugorora.

Iri shuli rya RCS Training School Rwamagana ryakira abashaka kwinjira mu mwuga w’ubucungagereza bw’umwuga ku rwego rw’ibanze ndetse ikanatanga andi masomo ajyanye no kongerera ubumenyi Abacungagereza bari mu kazi mu rwego rwo kugorora kinyamwuga.

No selected post
Contact Form