URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Alfred Gasana yasuye gereza ya Nyarugenge atungurwa n’isuku yahasanze

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Gihugu Hon.Alfred Gasana, nkuko yabivugiye mu nama yaguye ya RCS, aheruka kwitabira kuwa 03 Gashyantare 2022, ko azasura gereza zitandukanye uruzinduko rwe rwambere yarukoreye kuri gereza ya Nyarugenge.

Share this Post

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Gihugu Hon.Alfred Gasana, nkuko yabivugiye mu nama yaguye ya RCS, aheruka kwitabira kuwa 03 Gashyantare 2022, ko azasura gereza zitandukanye uruzinduko rwe rwambere yarukoreye kuri gereza ya Nyarugenge.

Minisitiri Gasana aherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda n’umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri, uyu munsi basuye gereza ya Nyarugenge batungurwa n’isuku bahasanze, anatambagizwa ibikorwa remezo by’iyo Gereza bitandukanye aho yeretswe n’ibikorwa by’indashyikirwa by’ubumenyingiro (TVET) byigishirizwamo Imfungwa n’Abagororwa mu rwego rwo kugorora babategura gusubira mubuzima busanzwe.

Rwari uruzinduko rwambere Minisitiri Gasana agiriye kuri Gereza, kuva yahabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’umutekano mu gihugu, ari naho Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubarizwa, ahageze we n’itsinda ryari rimuherekeje batunguwe n’isuku basanze kuri iyo gereza anasaba ko gereza zose zarangwa n’isuku nk’iyo yasanze kuri gereza ya Nyarugenge ashimishwa na bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yahasanze birimo amashuri yigishirizwamo imyuga Imfungwa n’Abagororwa .

Ageze kuri Gereza yaganiriye n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa bahakora ndetse anatambagizwa ibikorwa byayo bitandukanye birimo inyubako yishimira isuku yahasanze.

Yavuze ati:” ntunguwe n’isuku nsanze kuri iyi gereza, kuko ishusho narimfite ari iya Gereza za kera, ariko nsanze usuku itandukanye nuko nabitekerezaga, ndasaba ko gereza zose zabigiraho kugira isuku nkiyo mbonye hano kuko isuku ari isoko y’ubuzima.”

Ni gahunda afite yo gusura gereza zitandukanye areba ibikorwa remezo bihari uko bimeze akanareba nibihakorerwa ndetse n’ahakenewe ubuvugizi kugirango uru rwego rukomeze kunoza inshingano.

Contact Form