URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gereza ya Muhanga: Ibikorwa by’umusaruro bifasha abagororwa kugira imibereho myiza

Share this Post

Muhanga , Kuwa 06 Gicurasi 2021

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa rufite ibikorwa by’umusaruro bitandukanye kuri buri Gereza, birimo ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori, ububaji, ubudozi, inganda zikora amasabune, amasafuriya, n’ibindi bikaba bigira uruhare mu mibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa.

SGT BIMENYIMANA Fidele wungirije ushinzwe ibikorwa by’umusaruro kuri Gereza ya Muhanga, avuga ko kuri iyo Gereza habarizwa ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ubuhinzi, n’ububumbyi bw’amatafari.

Yagize ati “Hano kuri iyi Gereza tworora ingurube za kijyambere zizwiho kororoka vuba, ubworozi bw’inka za Kijyambere zitanga umukamo mwinshi, na ho mu buhinzi dukunda guhinga ibishyimbo, ibigori, n’imboga-rwatsi zitandukanye.”

SGT BIMENYIMANA Fidele yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bifitiye akamaro kanini Imfungwa n’abagororwa by’umwihariko nka Gereza igororerwamo abagore, kuko ababyeyi batwite, abonsa, n’abana bakibana n’ababyeyi muri Gereza bagenerwa inyunganiramirere nk’amata, imboga na sosoma.

Muri rusange, ibikorwa by’umusaruro bifasha abagororwa bose cyane cyane nk’ubuhinzi bw’imboga, kuko bazitekerwa mu mafunguro yabo ya buri munsi, kandi ku barwayi n’abafite intege nke, bahabwa amata kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kumera neza.

No selected post
Contact Form