URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ubumenyi umusingi ukomeye mu kugorora Imfungwa n’abagororwa.

Imfungwa n’abagororwa bo muri gereza zitandukanye, bavuga ko ubumenyi bahabwa bari muri gereza aribwo:Gusoma, kubara no kwandika ari umusingi ukomeye mu kugorora, kuko ubujiji nabwo bujya buba intandaro y’icyaha bagashima abagira uruhare muri icyo gikorwa.

Share this Post

Bijyanye n’amateka y’ubuzima bwa muntu buriwese agira urugendo rwe, aho usanga hari abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri, ngo babone ubumenyi bwibnze aribwo, gusoma, Kwandika no kubara. Muri gereza naho uhasanga ingeri zitandukanye aho usangamo abize banaminuje ndetse n’abandi batagize amahirwe yo kugira mu ishuri bari gukora ibihano bakatiwe n’inkiko, aho bamwe mu bakoze ibyaha batagize amahirirwe yo kwiga bavuga ko rimwe na rimwe ubujiji nabwo buba ntandaro yo gukora ibyaha bigatuma bisanga muri gereza.   

Nyandwi  Jean Bosco ugororerwa kuri gereza ya Musanze  avuga ko yigiye gusoma, kwandika no kubara muri gereza, byamufashije no kwiga umwuga w’ubudozi.

Yagize ati”Nagize amahirwe yo kwiyungura ubumenyi maze kugira muri gereza,ntabwo nari naragize amahirwe yo kujya mu ishuri, nkimara gukatirwa nasanze RCS itanga amahirwe yo kwigisha imfungwa n’Abagororwa gusoma, kubara no kwandika, bityo nange ntangira kwiga bikaba byaramfashije kwiga umwuga w’ubudozi kuko ubu menya gufata ibipimo by’imyenda ngiye kudoda nkanabyiyandikira,urumva ko ninsoza igihano nzigirira umumaro ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi SP Tharcisse NSHIMIYIMANA, avuga ko kugorora umuntu utarize bigorana ari nayo mpamvu bihaye gahunda yo guhugura abataragize amahirwe yo kwiga.

Yagize ati”B        iragora kugorora umuntu utaragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri, gusa hari inyigisho dutanga mu buryo bw’inyandiko nk’imfashanyigisho, bityo rero niyo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kubanza kwigisha kwandika, gusoma no kubara ku bagororwa baza muri gereza  batabizi kuburyo bagera kurwego rwo kuba banakisomera Bibiliya n’ibitabo bahabwa bibumbatiye inyigisho zagenewe kugorora.

Umuyobozi wa gereza ya Muzanze SP Fred Kibibi, avuga ubumenyi ndetse n’imyuga itandukanye buhabwa abagororwa mu rwego rwo kubagorora busaba kuba nibura umuntu azi kwandika, gusoma no kubara.

Yagize ati” Imyuga y’ubwubatsi, ubudozi, gusudira, kubaza n’indi,  kugira ngo uyige bisaba kuba nibura uzi gusoma no kwandika. Niyo mpamvu rero iyo umuntu aje atazi gusoma no kwandika turabimwigisha, hanyuma agakomereza mu myuga bityo kuko yamenye gusoma no kwandika bikamufasha haba mu gushushanya plan y’inzu, kwandika ibipimo akoresheje inyuguti imibare n’ibindi.”

Umuyobozi wa gereza ya Rubavu avuga ko hari abaza gufungwa batarigeze bakandagira mu ishuli bakabyiga bakomerezaho n’imyuga ku bufatanye na IPRC banahabwa impamyabushobozi zijyanye n’ibyo bize.

Yagize ati” hari abageze hano batazi  gusoma no kwandika,  turabigisha basoza kwiga,bamaze  kumenya  Kwandika, gusoma no kubara bakomerezaho imyuga,  hanyuma ku bufatanye n’Ikigo cy’ubumenyingiro  IPRC hagatangwa izuzuma  kuri abo abagororwa, abatsinze bagahabwa impamyabushobozi  zijyanye z’imyuga  bize.”

Gahunda ya leta ni ukugira abaturage bajijutse kuko kujijuka bijyana n’iterambere ry’igihugu, ari nayo mpamvu kuri za gereza hagiyeho gahunda yo guha imfungwa n’abagororwa ubumenyi butandukanye harimo kubigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse no guhugura abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri.

No selected post
Contact Form