Ibikorwa nyongeramusaruro bivamo amafaranga Imfungwa n’Abagororwa bashobora kuba bakwifashisha mu buzima bwabo harimo: Ubudozi, ubukorikori ndetse n’ibindi bikorwa nyongeramusaruro birimo ibikorwa by’ ubwubatsi bw’inyubako zitandukanye gereza ziba zarapatanye amafaranga yakwishyurwa hakavanwaho icyacumi cyabo, agahabwa abakoze icyo gikorwa agashyirwa ku mafishi yabo bifashisha umunsi ku munsi igihe bagize icyo bakenera.
Abagore muri gereza bagurirwa ibikoresho bakabihabwa bagakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori harimo: Kuboha ibiseke, ibyibo, imitako ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, ibyo bikoresho byagurishwa ku giciro byaguzwe bagaha uwagikoze bijyanye n’igiciro cyaguzwe bigakuraho yamafaranga byemeranyije akayahabwa. Ayo mafaranga bayakoresha ibyo bashaka nko kugura ibikoresho bitandukanye ndetse bamwe bakaba bayoherereza imiryango yabo iri hanze bakiteza imbere biturutse muri ibyo bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Augustin Uwayezu, aravuga ko gereza igurira abakora ubukoririkori ibikoresho bagakora byagurishwa bagahabwa 20 ku ijana ku giciro cy’icyaguzwe.
Yagize ati” Mubyukuri umuntu uri muri gereza ashobora kuba yafasha umuryango we uri hanze kandi afunze, kuko hari ibikorwa bitandukanye bashobora gukuramo amafaranga bifashisha mu buzima bwabo uko bashaka ari naho bashobora kuba bafasha imiryango yabo iri hanze. urugero, gereza igura ibikoresho byifashishwa mu bukorikori bakabibaha bakaboha ibikoresho bitandukanye byagurishwa bagahabwa makumyabiri ku ijana ku giciro cy’igikoresho cyaguzwe.”
Mu byukuri, iyo ubashije kwakira ubuzima bwo muri gereza ushobora no kuba wakwiteza imbere ndetse ukaba wanafasha umuryango wawe binyuze muri ibyo bikorwa nyongeramusaruro bitanga amafaranga.
