URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu

Share this Post

Kigali, kuwa 24 Gashyantare 2022

Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service).

Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Hon. Alfred Gasana, ukaba wari witabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA; Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose MUHISONI; abayobozi bakuru ba RCS batandukanye; inshuti , imiryango n’abavandimwe b’Abacungagereza bazamuwe mu ntera.

Ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango, CGP Juvenal MARIZAMUNDA, yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema gufasha RCS mu kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga ku bakozi barwo.

Yasabye kandi abazamuwe mu ntera gukoresha ubumenyi bakuye mu ishuri n’ubunararibonye bakuye mu gihugu cya Zambia.

Yagize ati “Aba bacungagereza bagiye kujya mu yindi ntera turabasaba gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bakuye mu rwego rw’amagereza rwa Zambia (Zambia Correctional Service), bagakora kinyamwuga kandi badufasha gukomeza kubaka urwego rufite ubushobozi ndetse n’imikorere ya Kinyamwuga.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Hon. Alfred GASANA, yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku bw’umubano mwiza n’ibindi bihugu,  byatumye RCS yohereza Abacungagereza kujya gukurikirana amahugurwa mu gihugu cya Zambia.

Yasabye kandi Abazamuwe mu ntera gukora kinyamwuga no kuba intangarugero.

Yagize ati “Murasabwa gukora kinyamwuga, mushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe, mube intagarugero mu kazi kanyu ka buri munsi, kandi musangiza ubumenyi n’ubunararibonye muvanye muri Zambia bagenzi banyu mukorana. Ndabasaba gukomeza kwiga, kwihugura, gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umwuga wo kugorora bigendanye n’icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo.”

Abacungagereza bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Prison ni batanu, bane ni abahungu, umwe akaba umukobwa.

Contact Form