RWANDA CORRECTIONAL SERVICE

Ubutabera, Kugorora, Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera, Kugorora, Umutekano n’Umusaruro

KURI GEREZA ZOSE HIZIHIJWE UMUNSI W’INTWARI KU NSHURO YA 28

Kigali, kuwa 01 Gashyantare 2022 Tariki ya 1 Gashyantare 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 28 hazirikanwa

Share This Post

Kigali, kuwa 01 Gashyantare 2022
Tariki ya 1 Gashyantare 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 28 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwateguye ibikorwa bitandukanye kuri buri gereza birimo ibiganiro, imikino n’ibirori, birata ibigwi n’ubutwari bw’intwari z’u Rwanda.
Abana bagororerwa kuri Gereza ya Nyagatare baganirijwe Ubutwari, inzira z’Ubutwari, n’agaciro gakomoka k’Ubutwari
Kuri Gereza ya Nyarugenge, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, uretse ibiganiro byahawe Imfungwa n’Abagororwa bibakangurira guharanira kuba Intwari, hanabaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe atandukanye agizwe n’Imfungwa n’Abagororwa.
Amakipe yari yabukereye kuri Gereza ya Nyarugenge
Ishyaka ryari ryose ku makipe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda
Gereza ya Nyanza yo mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, yateguye ibirori byitabirirwe n’Imfungwa n’Abagororwa, Abacungagereza, ndetse n’abandi bakozi bo kuri gereza. Ni ibirori byaranzwe n’indirimbo n’imivugo birata ibigwi by’intwari z’u Rwanda.
Kuri Gereza ya Rwamagana, uyu munsi w’Intwari wizihijwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid19, aho ibiganiro byinshi byanyujijwe mu matsinda maze binyuze mu mbyino barata ubutwari Intwari z’u Rwanda.
Kuri Gereza ya Rwamagana ibiganiro byabereye mu matsinda
Uyu munsi w’Intwari kandi Gereza ya Bugesera yawizihije hakurikiranwa ibiganiro kuri Televiziyo Rwanda byagarukaga ku Ubutwari bw’Abanyarwanda. Hanabaye imyidagaduro, umuhamirizo w’intore zigize itorero rya Gereza mu ndirimbo bahimbye zivuga imyato ibigwi by’intwari z’u Rwanda.
Umuhamirizo w’intore  mu ndirimbo zirata ubutwari bw’Abanyarwanda zasusurukije benshi 
Uyu munsi w’Intwari muri rusange waranzwe n’ibirori kuri gereza zose, by’umwihariko kuri Gereza ya Rubavu hakaba habaye igikorwa cy’indashyikirwa kuko hatashywe inzu yubakiwe Umucungagereza witwa S/SGT MUKESHIMANA Domina akaba afite umugabo wahoze mu mu ngabo 600 zari muri CND, nyuma akaza kuba Umucungagereza, gusa kuri ubu akaba yari yarasezerewe. Nyuma yo gusezererwa yaje kugira ibyago ahura n’ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona.
Byari ibyishimo kuri Gereza ya Rubavu
Ubuyobozi bwa Gereza ya Rubavu bwatashye inzu yubakiwe Umucungagereza
Inzu yubakiwe uwahoze ari Umucungagereza wari mu ngabo 600 zari muri CND
Mu byishimo byinshi, uyu muryango washimiye Ubuyobozi bukuru bwa RCS kubera iki gikorwa cy’Ubutwari bwakoze.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu hakurikijwe ibikorwa by’indashyikirwa zakoze, ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.