Uburyo bushya bwashyizweho bwo gusura abagororwa buratanga icyizere cyo kwihutisha serivisi
Kuva tariki ya 1 Ukwakira 2025 Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS,rwatangaje ko habayeho impinduka mu bijyanye no gusura abagororwa n’abantu bafunze aho umuntu ushaka kugira icyo aha umuntu we uri mu igororero azajya amwoherereza amafaranga kuri telephone y’igororero umugororwa akaba ariwe wihahira ibyo akeneye.