ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MURI RCS KU RWEGO RW,ABAKOZI BATO
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe lgorora (RCS) buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri RCS ku rwego rw’abakozi bato ko ltariki yo gukoreraho ibizamini mu Mujyi
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe lgorora (RCS) buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri RCS ku rwego rw’abakozi bato ko ltariki yo gukoreraho ibizamini mu Mujyi
Kuva mu mwaka wa 2019 itsinda rya muzika ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS Band) ritangiye, rigeze ku rwego rwo kwakira abayobozi n’abashyitsi b’imena bagana RCS, gususurutsa abantu mu birori n’iminsi mikuru bya RCS, no gutaha ubukwe bw’Abofisiye ba RCS bagasusurutsa abantu hifashishijwe ibikoresho bya muzika bitandukanye kandi bigezweho.
Guhera tariki ya 15 Nyakanga 2025, abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana bari guhabwa ubuvuzi bw’amaso babasanze ku Igororero mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye n’Ibitaro bya Rwamagana na Onesight essilorluxottica foundation.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Maroc aho yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa (DGAPR) muri icyo gihugu, Bwana Mohamed Salah Tamek.
Iyo winjiye mu Igororero rya Nyarugenge, riherereye mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali usanga abagororwa bahugiye mu mikino itandukanye irimo idasaba gukoresha ingufu z’umubiri nka: Chess, Dame, Igisoro, Amakarita, Ludo, Monopoly, Bridge n’iyindi.
Kuwa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, abagize itsinda rikorera mu Karere ka Nyamagabe ryitwa ‘Justice, Reconciliation, Law & Order Sector (JRLOS)’ rishinzwe ubutabera muri ako Karere basuye abagororwa bo mu Igororero rya Nyamagabe babaganiriza ibyiza byo kwemera icyaha wakoze no gusaba imbabazi.
Mu Igororero ni ahantu abantu benshi batarahagera usanga bahatekereza nk’ahantu habi kuko ntawe uhajya abishaka nyamara iyo uganiriye na bamwe mu bari mu magororero bakubwira ko ari ahantu nk’ahandi ko ahubwo iyo uhageze ukiyakira hari ubumenyi ushobora kuhakura mu gihe uri kubukurikirana bikagufasha no kutigunga no kuruhura ubwonko.
Abagororwa bakora umwuga wo kuboha uduseke mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe bibafasha mu mibereho ya bo ya buri munsi mu buzima bw’Igororero.
Mu ruzinduko rw’akazi, kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2025 Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi yasuye Igororero rya Nyamasheke, aho yari yagiye kureba imibereho y’abahagororerwa muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025 Komiseri Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yagiriye uruzinduko rw’akazi ku Igororero rya Rusizi. Uru ruzinduko rwahuriranye n’isura rusange ry’abagororwa, aboneraho kubaganiriza no gusobanurira abaturage bari baje gusura ababo bororerwa mu Igororero rya Rusizi amwe mumakosa bajya bakora ashobora guhungabanya umutekano w’igororero n’uw’igihugu muri rusange.