URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza 25 bo kuri Gereza ya Nyamagabe bahawe amahugurwa yo gufasha uwahuye n’ihungabana

kuri  Gereza ya Nyamagabe uyu munsi kuwa 08 Gashyantare 2022, bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abacungagereza, ajyanye no kwita ku muntu wahuye n’ihungabana hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe igihe umuntu yahuye nicyo kibazo.

Share this Post

kuri  Gereza ya Nyamagabe uyu munsi kuwa 08 Gashyantare 2022, bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abacungagereza, ajyanye no kwita ku muntu wahuye n’ihungabana hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe igihe umuntu yahuye nicyo kibazo.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta “Goodnewsrwanda” ku bufatanye na RCS, icyari kigambiriwe muri ayo mahugurwa ni uguha ubumenyi abacungagereza bujyanye no kwita ku wahuye n’ihungabana cyane ku mfungwa n’Abagororwa mu gihe bari muri Gereza hagamijwe kubungabunga no kwita ku buzima bwo mumutwe, kuko uwo muryango ufite inshingano zo kwita ku bana bo ku muhanda, kurwanya ubukene, guharanira amahoro ndetse no kurengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe, SSP Marie Grace Ndwanyi, ni we wafunguye aya mahugurwa, aha ikaze abaje kuyatanga anasaba abayitabiriye kuyakurikirana neza, kuko ari amahirwe bagize.

Yagize:” Tubahaye ikaze kuri gereza ya Nyamagabe tubashimira n’umwanya wanyu wo kuza kuduhugura, ku bijyanjye no kwita ku bahungabanye ndetse nasaba abitabiriye aya mahugurwa kuyaha agaciro, kuko aya ari amahirwe mubonye ndetse nkaba mbashishikariza kuzasangiza ubumenyi muri bukuremo abatabashije kuyitabira.”

Umuyobozi w’uwo muryango Pius Nyakayiro ari kumwe na Hamne Gunilla, ni bo batanze amahugurwa kuri abo bacungagereza bagera kuri 25, bashobora gufasha abantu bahuye n’ikibazo cy’ihungabana hagamijwe kubungabunga no kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Aya mahugurwa biteganyijwe ko ku munsi w’ejo azakomeza aho azahabwa Imfungwa n’Abagororwa bagera kuri 50 bazafasha abandi batazabasha kuyitabira.

No selected post
Contact Form