URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza 13 basoje amahugurwa y’imicungire ya Biogaz kuri za Gereza

Amahugurwa yo kwita kuri Biogaz, ingufu zituruka mu myanda zikifashisha mu bikorwa bitandukanye harimo guteka ndetse no kubona umuriro yaberaga kuri Gereza ya Nyarugenge yasojwe uy umunsi.

Share this Post

Amahugurwa yo kwita kuri Biogaz, ingufu zituruka mu myanda zikifashisha mu bikorwa bitandukanye harimo guteka ndetse no kubona umuriro yaberaga kuri Gereza ya Nyarugenge yasojwe uy umunsi.

Ni amahugurwa yahabwaga abacungagereza baturutse kuri Gereza zitandukanye mu Rwanda uko ari 13, bita ku ngufu zituruka ku myanda (Biogaz) zikifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko guteka byakabaye bikoresha inkwi mu gutunganya ibiryo by’Imfungwa n’Abagororwa.

Abahuguwe basobanuriwe bihagije imikorere ya Biogaz ndetse n’akamaro kayo muri iki gihe isi iri mu nkundura yo kurengera ibidukikije kuko itangiza ibidukikije ugereranyije no gukoresha inkwi kuko idasohora umwotsi nka kimwe mu bintu bikunda kugarukwaho mu byangiza akayunguruzo k’izuba kandi ikaba ifasha mu kwimakaza isuku muri rusange.

Abasoje amahugurwa bishimiye amasomo bahungukiye ndetse biyemeza kuzayashyira mu bikorwa kuri za Gereza aho bakorera.

No selected post
Contact Form