URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gusura imfungwa n’abagororwa bigiye gutangira hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Nubwo isura rigiye gutangira imiryango n’inshuti bakongera gusura ababo bari muri Gereza, hari amabwiriza agomba kubahirizwa yo kwirinda Covid-19 nkuko byasohotse mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS.

Share this Post

Nubwo isura rigiye gutangira imiryango n’inshuti bakongera gusura ababo bari muri Gereza, hari amabwiriza agomba kubahirizwa yo kwirinda Covid-19 nkuko byasohotse mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS.

Aya mabwiriza ya Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa RCS, yasohotse kuwa 14 Gashyantare 2022 agenga uburyo bwo gusura umuntu ufunze bizagenda ku bazaba baturutse hanze mu miryango itandukanye ndetse n’ishuti zabafunze bitewe n’ibihe turimo byo kwirinda Covid-19 aho amabwiriza asobanura uko bizajya bigenda muri icyo gihe cy’isura.

Mu mabwiriza yasohotse,harimo kuba umuntu uzasura agomba kubisaba mbere y’iminsi ibiri mbere y’umunsi w’isura, hakazajya hasura umuntu umwe gusa, kutarenza iminota cumi n’itanu yo kuganira n’umuntu wawe mu buryo bwo gucunga neza igihe, kuba umuntu wese uje gusura aba yarikingije nibura inkingo ebyiri niba ari hejuru y’imyaka 18 ndetse akaba agaragaza ko yipimishije mu masaha 72 ndetse n’usuwe agomba kuba nibura yarikingije urukingo rumwe, yaba kandi usurwa n’usura bose bagomba kuba bambaye neza udupfukamunwa, bikaba kandi bitemewe kuzana ibintu baturutse hanze byaba ibiribwa cyangwa ibinyobwa.

Ibindi kandi bitemewe ni uguhererekanya amafaranga mu ntoki, ahubwo ko hazakomeza gukoreshwa uburyo bwakoreshwaga bwa MOMO Pay ya gereza umuntu wawe afungiyeho ukoresheje telefone ikubaruyeho ukanohereza ubutumwa bugufi burimo amazina y’uwohereje n’uwo yoherereje kugirango babashye kumenya nyirayo, akarushyo kuri gereza zose bariteguye bihagije ku bijyanye n’ubwirinzi bwa Covid-19 ahazabera isura kuko hose hateguye ibikoresho bifasha mu bwirinzi bw’icyorezo aribyo amazi n’isabune byo gukaraba, umuti wo kwica za mikorobi mu ntoki Hand sanitizer ndetse hakazabaho kubahiriza intera yametero 2 hagati y’usura n’usurwa.

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa nyuma y’icyumweru kimwe kuva atangajwe kandi akazagenda avugururwa uko icyorezo cya Covid-19 kizagenda kigabanya ubukana.

No selected post
Contact Form