URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abarokotse Jenoside n’abayikoze muri gereza babanye neza nta kibazo kigaragara hagati yabo

Share this Post

Abarokoze Jenoside n’abayirokotse,  bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo  bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza.

Aba ni bamwe mu bagororwa batandukanye ba gereza ya Nyarugenge, basobanura uko babanye muri gereza kuko  habamo abantu b’ingeri zose haba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze , abagize uruhare mu kuyihagarika ndetse n’urubyiruko  ruzira ibindi byaha bitandukanye rwavutse nyuma yayo rukeneye kumenya amateka nyayo yatumye iba.

Nyirimanzi Gergoire umwe mu bakoze Jenoside bakanayitegura, avuga ko aterwa ipfunwe no kuba Leta y’u Rwanda ibagirira impuhwe bo batarabashije kuzigirira abandi.

Aragira ati ”Mubyukuri ndi mu bantu bateguye Jenoside ndanayikora, nitabiriye inama nyinshi zayiteguraga kuko nari umuyobozi w’umurenge wa Nyakabanda nkaba n’umuyobozi wa MRND muri uwo murenge, natanze imbunda nyinshi zagombaga gukoreshwa hicwa abatutsi, ariko ubu nterwa ipfunwe n’impuhwe  leta y’u Rwanda itugirira ikatuvuza, ikatwambika ndetse ikanatugaburira twe tutarabashije kuzigirira abandi, birambabaza cyane!.”

Uwamungu Idrissa umugororwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka kuri gereza ya Nyarugenge  akaba n’umwe mu barokotse Jenoside aravuga ko muri gereza umutekano ari wose.

Aragira ati” Gereza ibamo ingeri zose, hari abakuze ndetse n’urubyiruko  rwari rutaravuka urundi rukiri ruto, runakeneye cyane kumenya amateka  menshi ku gihugu  ndetse n’imiyoborere byakigejeje  kuri Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi muri Mata 1994,  ari nayo mpamvu kuri gereza ibikorwa byo kwibuka bikorwa nk’uko mu gihugu hose bikorwa abakoze Jenoside bagahura n’abayirokotse bakabasha kubohoka bagasaba imbabazi abo bahamukiye, urubyiruko narwo rukahigira amateka menshi, kugeza ubu ntakibazo cy’amakimbirane kirabaho cyangwa gushaka kwihorera.”

Gasana constantin uwarokotse Jenoside, nawe avuga ko imibanire y’abarokotse n’abayikoze ni ntamakemwa kuko bamwe babohotse bagasaba imbabazi.

Aragira ati”Muri rusange imibanire yacu hano muri gereza ni ntamakemwa, habamo kuibwizanya ukuri abantu bakabohoka kandi ubona ko iyo abohotse agasaba imbabazi arahinduka ukabibona, mu bikorwa no mu mibanire ya buri munsi kuko aba amaze kugusaba imbabazi ndetse tukanabibonera mu bihe byo kwibuka uburyo dufatanya mu bintu byose uretse ko byari bigoye kwakira ko ugiye kubana n’umuntu wakwiciye umunsi ku munsi ariko tugira umutekano uhagije muri gereza.”

Nyirandegeya Mwamini Esperance umugororwa kuri gereza ya Nyarugenge wakoze icyaha cya Jenoside ubyemera, aravuga ko bahindutse bagasaba imbabazi.

Aragira ati”Twumvaga icyaha twakoze cyabazwa leta kuko ariyo yayiteguye, gusa uko hagiye habaho ibiganiro bitandukanye twagiye twumva uburemere bw’icyaha twakoze ndetse bamwe twaje kwemera icyaha tugisabira imbabazi kandi tubanye neza nabo twahekuye kandi nabo baratubabariye.”

Kabagire Jenifer uwarokotse Jenoside,  avuga ko akimara guhanishwa gufungwa yibizaga uko muri gereza azabana n’abamwiciye.

Aragira ati”Nkimara guhamwa n’icyaha bikaba ngombwa ko nza gukora igihano cy’icyaha nakoze muri gereza, numvise ubuzima burangiye kuko siniyumvishaga uko nzabana n’abantu bakoze Jenoside.Gusa naje gusanga umutekano muri gereza uhari ntawapfa kuvogera ubuzima bw’undi hari umutekano uhagije.”

Uwayezu Augustin umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge avuga ko muri gereza umutekano Umeze neza  nta kibazo cy’umutekano muke kiragaragaramo ndetse no mu bihe byo kwibuka usanga ntamibanire mibi irangwa muri gereza.

Aragira ati” umuntu wese ashobora kwibaza niba umuntu yabana n’umuntu wamwiciye bakabana ahantu hamwe, gereza ibamo abantu b’ingeri zose baba abakoze Jenoside , abayirokotse , abayihagaritse ndetse n’urubyiruko rwakoze ibyaha bitandukanye , umutekano rero muri gereza uhagaze neza nta muntu ushobora gusagarira undi ndetse no mu bihe byo kwibuka ubona abantu bose bitabira kuko habaho guhabwa inyigisho zitandukanye zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na ndi umunyarwanda kandi ubona ko zafashije abantu benshi guhinduka bakabohoka ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye, aho hari n’indi miryango y’isanamitima ariyo Prison Fellowship, Mvura nkuvure ifasha abakoze Jenoside kwirega bakemera icyaha bakagisabira imbamabazi ndetse bakanatanga amakuru ku mibiri itaraboneka. Kugeza ubu umutekano muri gereza uhagaze neza nta mibanire mibi iharangwa.”

Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuri gereza zose  byakozwe nkuko ahandi hose mu gihugu byagiye bikorwa ibiganiro bigatangwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa gereza ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

No selected post
Contact Form