URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Gusura Imfungwa n’Abagororwa byakomorewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyambaga z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa haciyeho amatangazo avuga ku gusubukura ibikorwa byo gusura Imfungwa n’Abagororwa byari byarahagaritswe kubera ubwirinzi bw’ icyorezo cya COVID-19.

Share this Post

Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyambaga z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa haciyeho amatangazo avuga ku gusubukura ibikorwa byo gusura Imfungwa n’Abagororwa byari byarahagaritswe kubera ubwirinzi bw’ icyorezo cya COVID-19.

Uyu munsi kuwa 25 Gashyantare 2022, gusura Imfungwa n’Abagororwa kuri Gereza zose mu gihugu byatangiye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkuko byatambutse mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS, ko uzasura agomba kuba hari ibyo yubahirije kugirango yemererwe gusura uwe uri muri gereza hirindwa icyakurura ubwandu bw’icyo cyorezo cyandura mu gihe abantu bahuye bagakoranaho cyangwa se bagahurira  ahantu hato bashobora gusangira umwuka bahumeka.

Abasuye ababo kuri uyu munsi basazwe n’ibyishimo nyuma y’igihe kinini batabonana bavuga ko ari amahirwe akomeye bagize ,kuko batiyumvishaga igihe icyorezo kizarangira gusura bigasubira nkuko byari bisanzwe mbere yuko icyorezo cyaduka kigahagarika  gahunda nyinshi zahuzaga abantu mu buryo bwa rusange aho Leta yafashe ingamba  serivisi zimwe na zimwe zihuza abantu benshi zafunzwe harimo no gusura Imfungwa n’Abagororwa.

Ngirimana Thadee umuturage wari waje gusura umwana we kuri Gereza ya Nyarugenge yavuze ko yishimiye uburyo yongeye kubonana n’umwana we.

Yagize ati:”nishimye cyane kuko nongeye kubona umuhungu wanjye,nari mfite  agahinda kenshi ko ntazongera kubona umwana wanjye vuba ariko ndashimira leta y’u Rwanda yatekereje ko dukwiriye kongera kubona imiryango yacu  ariko twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi twabikoze baratureka  duhura n’abantu bacu twishimye cyane.”

Umugore witwa Mukandayisaba Carine nawe wari waje gusura umuvandimwe nawe yishimiye uburyo bakiriwe kuko batumvaga ko byakunda ko bongera gusura.

yagize ati:” nukuri byadushimishije kubona tuza gusura bakatwakira mu gihe kinini cyari gishize, batwakiriye neza mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi byagenze neza kuko uhagera bakareba ko wiyandikishije basanga warabikoze bakakureka ugatambuka.”

Gasana Constante umugororwa kuri Gereza ya Nyarugenge yashimye  leta y’u Rwanda uburyo iha agaciro abantu bayo.

Yagize ati:” ndashima leta y’u Rwanda uburyo iha umuturage wayo agaciro, ibi ntituzabyibagirwa mu mitwe yacu kuko ntitwiyumvishaga ko ibi byaba ariko byabaye, ni iby’agaciro kenshi kuritwe ntiwapfa kubyiyumvisha cyeretse ari wowe uri muri ubu buzima  ntitwabona ishimwe twatanga mu buryo bwo gushima byaturenze.”

Uwizeyimana Carine nawe ni umugororwa wa Nyarugenge yavuze ko ibyabaye atabyiyumvisha kuko bumvaga bitakunda bitewe n’ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati:”uyu munsi twishimye cyane bamwe twabonye abagabo bacu ndetse n’abana abandi babona abagore babo muri rusange imitima yacu iranezerewe cyane kubw’iki gikorwa cyari kimaze iminsi cyarahagaritswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19, turizerako igihe kizagera ibintu bigasubira mu buryo nkuko byari bisanzwe.”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya aravuga ko batangiye uyu munsi ariko uko icyorezo kizagenda kigabanuka  amabwiriza azagenda avugururwa.

Yavuze ati:”mu by’ukuri gusura uyu munsi byatangiye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa uko icyorezo kizagenda kirangira cyangwa kigenza make amabwiriza azagenda avugururwa kandi turanasaba abantu bose kwirinda ntitwishimire ngo isura ryatangiye ahubwo tugasigira abo twasuye icyorezo ibyiza twabikora ariko tukibuka kubahiriza amabwiriza kugirango bizakomeze no mu bihe biri imbere.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa  ruravuga ko ruzakomeza kuvugurura amabwiriza bijyanye n’uko icyorezo kizagenda kigabanuka bigasubira nkuko gusura mbere byari bisanzwe.

No selected post
Contact Form