URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bahawe imidali y’ishimwe

Nkuko bisanzwe abajya mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi, baba abasirikare abapolisi ndetse n’abacungagereza bagira igihe cyo guhabwa imidari y’ishimwe kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka burimunsi nkuko byagenze ku bacungagereza bari mu gihugu cya Central Africa(CAR).

Share this Post

Nkuko bisanzwe abajya mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi, baba abasirikare abapolisi ndetse n’abacungagereza bagira igihe cyo guhabwa imidari y’ishimwe kubera ubwitange bagaragaje mu kazi  kabo ka burimunsi nkuko byagenze ku bacungagereza bari mu gihugu cya Central  Africa(CAR).

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’ubwo butumwa (DSRSG), umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, umuyobozi wa polisi  muri ubwo butumwa  ndetse n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kugarura amahoro mu mujyi wa Bangui, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango wo kwambikwa imidari abacungagereza mirongo itanu (50) aho abo mu Rwanda bambitswe ari umunani (8)

Imidari yatanzwe yahawe abacungagereza barengeje amezi umunani mu butumwa bwa MINUSCA, Kubera imirimo inyuranye bakoranye ubwitange, umurava ndetse n’ubunararibonye bagaragaje  mu kazi kabo bashinzwe ka buri munsi ko kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abacungagereza bahawe imidari bari mu gihugu cya Central  Africa mu butumwa bwo kugarura amahoro no gufasha kuzamura imicungire y’urwego rw’amagereza muri icyo gihugu (Prison Management) baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: u Rwanda, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Ghana, Kenya, Madagascar, Nigeria, Senegal, Suede, Togo na Tunisia.

Kuva abacungagereza batangiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2010 abamaze kubujyamo bose hamwe bagera ku 146 kandi n’ubundi gahunda yo kubujyamo iracyakomeje.

Abahawe imidari ni abacungagereza bari bamaze mu butumwa igihe kingana n’amezi umunani

Abacungagereza bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bahawe imidari y’ishimwe

Inzego zitandukanye zirimo abakuriye ubutumwa bw’amahoro mu ngabo na polisi bitabiriye uwo muhango

Contact Form