URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza batangiye amahugurwa ajyanye no kwita ku bibazo byo mu mutwe

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ari kubera muri NOBLEZA Hotel mu karere ka Kicukiro, yatangijwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, azatangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Fondation DIDE na INTERPEACE ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Share this Post

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ari kubera muri NOBLEZA Hotel mu karere ka Kicukiro, yatangijwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, azatangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Fondation DIDE na INTERPEACE ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Abateguye aya mahugurwa, baravuga ko agamije guhugura abacungagereza babana n’Imfungwa n’Abagororwa umunsi ku munsi, baba bafite ibibazo bitandukanye batari biyakira bitewe n’impamvu z’ibyaha bakoze kwiyakira bikagorana ndetse no kubategurira gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza ibihano basubiye mu muryangonyarwanda.

DCGP Muhisoni yavuze ko aya mahugurwa agamije guhugura abacungereza uburyo babana n’abagororwa bafite ibibazo ndetse no kubategurira gusubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati:” Aya mahugurwa agamije kongerera abacungagereza ubushobozi mu buryo bwo kwita ku mfungwa n’abagororwa baba baragize ibibazo bitandukanye mu gihe batariyakira bitewe n’igihe bazamara aho hantu ndetse no kubategurira gusubira mu buzima busanzwe basoje ibihano kuko iyo umuntu yagize ikibazo aba akeneye umwitaho.”

Kayitare Frank umuyobozi Mukuru wa INTERPEACE, aravuga ko amahugurwa agamije gufasha abacungagereza kwita ku bo bashinzwe kugorora.

Yagize ati:”Aya mahugurwa agamije gufasha abacungagereza tubongerera ubushobozi bwo kwita ku mfungwa n’abagororwa babitaho mu bijyanye n’imyitwarire muri gereza kugirango babashe kwiyakira mu buzima baba batangiye bitewe n’uko benshi kwiyakira bibanza kubagora bikaba bizabafasha kuko bahorana umunsi ku munsi.”

Mukansoro Odette, umuyobozi wa Fondation DIDE, aravuga ko amahugurwa azafasha abacungagereza kongera kumenya byihariye uburyo bita ku muntu ufunze.

Yagize ati:”Amahugurwa twayateguye tugamije kwigisha abakozi, mbere yo kwita ku bagororwa tugomba kubanza kubategura mbere yo kureba abo bashinzwe ndetse hakazanabaho umwanya w’ibiganiro n’imfungwa n’abagororwa cyane mu matsinda y’uruvugiro twumva abafite ibibazo bitandukanye.”

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abacungagereza bo kuri gereza zose mu gihugu bafite inshingano zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’Imfungwa n’abagororwa agamije kubongerera ubushobozi no gufasha Imfungwa n’abagororwa  mu bibazo bahura nabyo mu gihe batariiyakira.

Umuyobozi mukuru wungirije muri RCS,DCGP Rose Muhisoni atangiza amahugurwa 

Umuyobozi wa INTERPEACE na Foundation DIDE  barikumwe na DCGP Rose Muhisoni mu gutangira amahugurwa

Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’umuhango wo gutangiza amahugurwa ku mugaragaro

No selected post
Contact Form