None kuwa 18/09/2018 ku bufatanye bwa CIR n’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma BMI ku magereza aherereye muntara y’amajyepfo ariyo HUYE,NYAMAGABE na RUSIZI.

ACP George RUTERANA akurikirana uko igikorwa kigenda
Uhagarariye icyo Gikorwa ACP George RUTERANA yadutangarije ko icyo gikorwa kigomba gukorwa kubufatanye bwa RCS na CICR kigakorwa n’abaganga babihuguriwe kandi babifitiye ubushobozi basanzwe bakorera kuri Head quarter ya RCS ndetse no kuri za Gereza zitandukanye zo murwanda.
Asobanura kandi ko icyo gikorwa bazaba basuzuma;Ibiro,uburebure,ububabare bw’amenyo,ndetse no kubyimba kw’amaguru.
asoza avuga ko abazaba babonetsweho na BMI irengeje bazashakirwa uburyo bakwitabwaho bashakirwa indryo yo kubunganira kuyo babonaga ya buri munsi.