URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riturutse mubwami bwa netherlands bwasuye gereza ya Nyanza

Share this Post

Gereza ya Nyanza kuri uyu wa 27 Mata 2022, yasuwe n’itsinda riturutse mu bwami bwa Netherlands(United Kingdom of Netherlands), mu rwego rwo kureba uko ubutabera bwo mu Rwanda bukora nuko abanyabyaha boherejwe n’icyo gihugu bakiriwe, uburyo bitabwaho no kunoza ubutabera hagati y’ibyo bihugu.

Mu bibazo babajije Ubuyobozi bwa gereza ni ibijyanye nuko abagororwa bahabwa serivisi z’ubuzima n’uburyo abafite ubumuga bitabwaho muri gereza, baboneraho no kubaza niba Gereza ifite ubushobozi bwo kwakira izindi mfungwa za politiki zaba zivuye muri icyo gihugu, bitewe n’uburyo babonye Imfungwa n’Abagororwa bitabwaho.

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi ndetse no gusura ibikorwa bitandukanye, basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro(TVET) rya Gereza ya Nyanza, kuko n’ubundi basanzwe ari abaterankunga b’uy’umushinga wo kwigisha imfungwa n’abagororwa imyuga itandukanye izabafasha kwihangira imirimo basoje ibihano hirindwa ko bakongera kwishora mu byaha kubera kubura icyo bakora ndetse banaganirije abanyeshuri bari kwiga imyuga kuri iyo gereza.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro, bashimiye abaterankunga batekereje igikorwa cyiza cyo kubafasha kwiteza imbere nyuma yo gusoza ibihano, kuko ubumenyi bakura muri iryo shuri ugiye kubwiga mu mashuri yo hanze byaguhenda, banavuga ko ibikoresho bigiraho bigezweho kandi ubumenyi bazahakura buzabafasha kwibeshaho, bakabeshaho n’imiryango yabo ndetse bakateza imbere agace batuyemo n’igihugu muri rusange, ari nabyo bizatuma batongera kwijandika mu byaha byatuma basubira muri gereza.

Mu gusoza uruzinduko, batemberejwe icyumba kimurikirwamo ibyo abanyeshuri biga  imyuga n’ubumenyigiro bakora, bishimira intera bagezeho ndetse banabashishikariza kubikora babikunze kuko aribo bizagirira akamaro.https://static.hupso.com/share/js/service.html?r_x=https://rcs.gov.rw/index.php?id=192&w_x=share_toolbar.js&n_x=

No selected post
Contact Form