Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru ya RCS

Ubutwari bwaranze ingabo za RPA zahagaritse Jenoside bwakoze ku mutima, Abanyeshuri bari ku masomo abagira ba Ofisiye bato ba RCS

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali rushinguyemo imwe mu mibiri y’inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994, Abanyeshuri bari ku masomo abagira ba Ofisiye bato ba RCS, bakomereje ku Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside bakorwa ku mutima n’ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA zitanze zigahagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi.

Komiseri Mukuru wa RCS yasuye abari gukora igihano cy’inyungu rusange i Nyagatare

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ukuboza 2025, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS CG Evariste Murenzi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’umutekano ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare basuye bamwe mu bakorera igihano cy’inyungu rusange muri aka Karere. Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo kureba aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry’iteka rya Perezida No 22/O1 ryo kuwa 31/Werurwe 2023 rigena igihano cy’imirimo y’Inyungu rusange

MIGEPROF yasuye RCS mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Madamu Mireille Batamuliza, yaganirije bakorera ku Biro Bikuru by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS HQs), mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira icuruzwa ry’abantu no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

RCS yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Itorero rya Anglikani mu Rwanda

Mu muhango wa wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RCS, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora(RCS) n’Itorero Anglicani mu Rwanda(EAR) byasinyanye amasezerano y’imikoranire. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi na Rev. Stephen Saano wari uhagarariye Most Rev. Dr Laurent Mbanda EAR.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"