URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amakuru ya RCS

Abakozi batatu b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Taliki ya 29 Mutarama 2024, Abakozi 18 b’umuryango w’abibumbye bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, mu gace ka Malakal Upper Nile, bambitswe imidari y’ishimwe kub’umusanzu wabo muri ubwo butumwa cyane mukubahiriza amategeko, aho muri abo bambitswe imidari harimo abakozi 3 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.

Minisitiri Gasana yasabye abaturage ba Nyanza kugira umuco wo gukunda ibiti ndetse bakabikundisha n’abato

Uyumunsi taliki ya 13 Mutarama 2024, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, arikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Chantal Ujeneza, bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage baho, bateye ibiti 6543 bitandukanye kuri hekiteri 54 mu murenge wa Ntyazo murwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Minisitiri gasana yabwiye abatabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato ba RCS ko kugorora bwahindutse ari ukwigisha

Mumuhango wo gusoza amahugurwa y’abasore n’inkumi 497, bahugurirwaga mu mu Ishuri rya RCS Training school Rwamagana, ritangirwamo amahugurwa atandukanye, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko uburyo bwo kugorora bwahindutse abagororwa bigishwa imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano.

Minisitiri Gasana yasoje amahugurwa y’abakozi bashya 497  b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yaberaga I Rwamagana ku ishuri rya RCS

Uyumunsi taliki y10 Mutarama 2023, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yasoje amahugurwa y’abakozi bashya b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bakaba bari bamaze amezi icumi bahugurwa mumasomo atandukanye ajyanye n’inshingano zijyanye n’akazi ko kugorora mu Ishuri rya RCS Training School Rwamagana.

Munsenyeri Musengamana yasangiye Noheri  n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha n’amasakaramentu atandukanye

Musengamana Papias, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, uyumunsi kuwa 02 Mutarama 2024, yasangiye n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha amasakaramento atandukanye arimo irya batisimu, kubatizwa no gukomezwa, murwego rwo kubasangiza Noheri no kubifuriza umwaka mushya, abasaba kurangwa n’ingeso nziza birinda ibyaha ibyaribyo byose.

Minisitiri Gasana, CGP Murenzi na Guverineri Mugabowagahunde bakoranye umugandangarukakwezi n’abaturage b’umurenge wa Gashaki mu karere ka Musanze

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego zitandukanye z’umutekano bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Gashaki, batera ibiti ku musozi wa mbwe.

DCGP Rose Muhisoni yitabiriye amahugurwa yateguwe na ICRC arebana n’ibikorwaremezo muri za gereza zo muri Afurika

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni, arikumwe n’umuyobozi wa divisiyo ushinzwe umusaruro n’ibikorwaremezo muri RCS, bari muri Uganda mu mujyi wa Kampala, mu mahugurwa y’iminsi ine kuva kuwa 14-17 Ugushyingo 2023, yiga ku iterambere ry’ibikorwaremezo by’amagereza muri Afurika yateguwe n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge (ICRC), akazitabirwa n’ibuhugu bivuga ururimi rw’icyongereza.