URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza mu bikorwa bitandukanye by’Umuganda rusange n’abaturage

Share this Post

Nkuko byari bimenyerewe mbere yuko haduka icyorezo cya COVID-19, buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi habaga umuganda rusange mu gihugu hose hakibandwa ku bikorwa remezo rusange bitandukanye byubaka igihugu aribyo: Kubakira abatishoboye, kubasanira amazu, gutunganya imihanda yangiritse no kurema imishya, kubaka ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Magingo aya icyorezo cyagenje amaguru make ibikorwa by’umuganda rusange byongera gusubukurwa, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, Abacungagereza bo kuri za Gereza zitandukanye mu gihugu bitabiriye ibikorwa bitandukanye by’umuganda n’abaturage mu mu turere baherereyemo rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

Mu mujyi wa Kigali abacungagereza bo kuri Gereza ya Nyarugenge bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Mageragere mu kagali ka Kavumu,mu mudugudu wa Mubura aho bahanze umuhanda mushya uzajya ukoreshwa n’abaturage bo muri uwo mudugudu.

Umuyobozi w’akagari ka Kavumu Ndamage Israel yashimye abacungagereza baje kwifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange.

Yagize ati” Mubyukuri  mumfashe dushimire abacungagereza ba gereza ya Nyarugenge ku musanzu wabo mu kubaka Igihugu, ubwitange bwabo mu kwifatanya natwe mu muganda rusange ni ikimenyetso gikomeye cyo gukunda Igihugu, ibi ni ibintu by’agaciro cyane kuri twe kandi natwe tubijeje ubufatanye muri byose.”

SP Nsengiyumva Epaphorodite Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa kuri Gereza ya Nyarugenge yavuze ko kubaka Igihugu bireba abantu bose nta rwego bitareba.

Yagize ati” Kubaka Igihugu bireba buri wese, nta  rwego na rumwe cyangwa umuntu runaka udafite inshingano zo kubaka Igihugu cyamubyaye, niyo mpamvu twaje kwifatanya namwe mu muganda rusange nkuko mu gihugu hose byagenze kandi tuzakomeza gufatanya.”

Ibikorwa by’umuganda rusange, ni bimwe  mu biteza imbere Igihugu kuko nta muntu utawitabira kandi ubona ko bitanga umusaruro kuva byatangira, kuko nta mafaranga ashorwamo ahubwo abantu bose babigira ibyabo ngo bakomeze guha u Rwanda amaboko no kuruteza imbere bishingiye kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.

No selected post
Contact Form