Hafashwe ingamba zo kunoza imicungire y’umutekano wa za Gereza
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa CGP Paul RWARAKABIJE arakangurira abacungagereza kurushaho kunoza ingamba zo gucunga umutekano wa za gereza mu rwego rwo gukumira ibyaha byatururuka ku gutoroka kw’abagororwa. Ibi bikaba bijyana kandi no kubaka Gereza nshya zujuje ibyangombwa kugirango abagororwa babe ahantu hameze neza.