URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

U Burundi bugiye kwigira ku Rwanda uburyo abana bitabwaho mu magereza

20/02/2013 Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe amagereza n’abandi bayobozi batandukanye mu Burundi bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.

Share this Post

20/02/2013 Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe amagereza n’abandi bayobozi batandukanye mu Burundi bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.
Ibi babitangaje tariki 19/02/2013 nyuma yo gusura Gereza ya muhanga iri mu Karere ka Muhanga. Iyi gereza kuri ubu ikaba ifite ibyiciro bitandukanye by’imfungwa n’abagororwa, birimo abana bari munsi y’imyaka 18 abakuze barimo abagore n’abagabo.
Aba bayobozi bakuru babonye uburyo mu Rwanda aba bafungwa n’abagororwa by’umwihariko abana bafatwa, maze bafata icyemezo cyo kwigira ku Rwanda kuko rubafata bitandukanye n’uko bo babafata mu gihe bageze muri gereza.
Mu Rwanda gahunda ihari ni iyo kugorora abageze muri gereza kurusha uko bahanwa kuko ngo baba bazagera igihe bagasubira mu muryango nyarwanda aho bazongera bakabana n’ababo barahindutse.
Ibi akaba ari nabyo bikorwa no ku bana bato cyane ko Leta y’u Rwanda yabashyizeho umwihariko aho bagera mu magereza bagahabwa amasomo atandukanye bitewe n’ibyo buri wese ashoboye kandi yiyumvamo, byaba imyuga, amasomo asanzwe nk’aho usanga abacikije amasomo bayakomereza muri gereza nta kibazo.
Nk’uko bitangazwa na Minani Eduard, umujyanama wa Minisitiri w’ubutabera mu Burundi ngo bafashe icyemezo cyo gufatira urugero ku Rwanda aho nabo bagiye kubaka gereza ebyiri mu gihugu cyabo, aho izi gereza zizaba zihariwe n’abana gusa. Avuga ko nabo bazagerageza kujya bashaka uko babagorora aho kubahana gusa.

No selected post
Contact Form