URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru ya RCS

Ubufatanye n’inzego bireba: igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo bijyanye n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa

Mu nama y’iminsi 2 yahuje Ubuyobozi Bukuru bwa RCS, abakozi bashinzwe imicungire ya dosiye z’imfungwa n’abagororwa kuri za Gereza zose n’abahagarariye izindi nzego zirebwa n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha Bukuru na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, hagaragajwe ko ubufatanye bwa RCS n’izo nzego ari wo muti urambye wo gukemura ibibazo birebana n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa

Abagize Utunama dushinzwe gutanga amasoko ya Leta kuri za Gereza bongerewe ubumenyi

Abakozi 42 bagize Utunama dushinzwe gutanga amasoko ya Leta kuri za Gereza zo mu Rwanda bashoje amahugurwa y’iminsi 5 ku mitangire y’amasoko ya Leta. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) yabereye mu Kigo cy’amahugurwa cya St Paul guhera ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2013.

Abagororwa bo muri “1930” biyemeje kuzubakira abatishoboye barokotse Jenoside

Komiseri mukuru wa RCS Paul Rwarakabije atanga ibiganiro muri gereza ya Nyarugenge

ku munsi wa gatatu w’ibiganiro biri kubera muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, abagororwa bafungiyemo barimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangaje ko bazubakira bamwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside.

RCS yifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Nzeri 2013 abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bifatanyije na bamwe mu bafatanyabikorwa b’urwo Rwego mu kugorora mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi. Uwo muganda wabereye kuri Gereza ya Rubavu iherereye mu Murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu witabiriwe kandi n’abagororwa bo muri iyo Gereza.

Hamaze guterwa intambwe ishimishije mu micungire y’amadosiye y’Abagororwa- Minisitiri Fazil

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Bwana Mussa Fazili Harerimana mu nama yagiranye n’Abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) barimo Komiseri Mukuru, CGP Paul Rwarakabije, Komiseri Mukuru Wungirije, DCGP Mary Gahonzire, Abakomiseri n’Abayobozi b’Abamashami muri RCS, Abayobozi ba za Gereza zose n’Abahuzabikorwa ba RCS mu Turere.

Umutekano ushyizwemo ingufu ku Magereza y’u Rwanda

Ejo ku wa 28/08/2013 ku cyicaro gikuru cya RCS habereye inama ihuza Komiseri Mukuru, Komiseri Wungirije , Abakomiseri, abayobozi bo kuri HQ n’ abayobozi bose b’ amagereza. Hari hagamijwe kureba uburyo hashyirwaho ingamba zo gukomeza kubungabunga neza umutekano w’amagereza. Muri iyo nama hagaragajwe ibibazo bigendanye n’ umutekano ku magereza amwe amwe hanyuma hafatwa imwe mu myanzuro ikurikira:

Hafashwe ingamba zo kunoza imicungire y’umutekano wa za Gereza

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa CGP Paul RWARAKABIJE arakangurira abacungagereza kurushaho kunoza ingamba zo gucunga umutekano wa za gereza mu rwego rwo gukumira ibyaha byatururuka ku gutoroka kw’abagororwa. Ibi bikaba bijyana kandi no kubaka Gereza nshya zujuje ibyangombwa kugirango abagororwa babe ahantu hameze neza.