URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ubufatanye n’inzego bireba: igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo bijyanye n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa

Mu nama y’iminsi 2 yahuje Ubuyobozi Bukuru bwa RCS, abakozi bashinzwe imicungire ya dosiye z’imfungwa n’abagororwa kuri za Gereza zose n’abahagarariye izindi nzego zirebwa n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha Bukuru na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, hagaragajwe ko ubufatanye bwa RCS n’izo nzego ari wo muti urambye wo gukemura ibibazo birebana n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa

Share this Post

Muri iyo nama yateraniye ku Cyicaro gikuru cya RCS ku wa 22-23/10/2013, abari bayiteraniyemo barebeye hamwe ingingo zinyuranye zirimo agaciro n’umutekano wa za dosiye z’imfungwa n’abagororwa, uburyo dosiye z’imfungwa n’abagororwa zicungwa, imikorere y’abashinzwe gucunga dosiye z’imfungwa n’abagororwa kuri za Gereza, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ibikwa n’icungwa rya za dosiye z’imfungwa n’abagororwa ndetse n’ubufatanye hagati ya RCS n’izindi nzego zirebwa n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa.

Asoza iyo nama, Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Paul Rwarakabije yibanze cyane ku bufatanye hagati ya RCS n’inzego zavuzwe haruguru zirebwa n’amadosiye y’imfungwa n’abagororwa,yavuze ko iyo nama yabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bikunda kugaragara mu madosiye y’imfungwa n’abagororwa kuri za Gereza no mu ngando za TIG no gufata ingamba zo kubishakira ibisubizo mu buryo burambye.

Bimwe mu bibazo bikunda kugaragara mu madosiye y’imfungwa n’abagororwa, Komiseri Mukuru wa RCS yavuzemo ikijyanye n’abagororwa bahamwe n’icyaha cya Jenoside bafungiwe muri kasho z’ibyahoze ari amakomini igihe bazimazemo kikaba kitagaragara muri madosiye yabo ari kuri za Gereza no mu ngando za TIG, abagororwa baburanishijwe n’Inkiko Gacaca bakaba badafite amarangizarubanza n’abayafite ariko agaragaramo ibibazo n’ibindi.

Komiseri Mukuru yanagarutse ku bikorwa n’inzego bireba kugira ngo ibyo bibazo bikemuke birimo inama n’inzego z’ubutabera bireba hagamijwe kurebera hamwe uburyo ibyo bibazo byakemuka, ingendo mu magereza zigamije kurebera hamwe ibyo bibazo no kubishakira umuti, igikorwa cyatangiye cyo gushakira amatariki abagororwa bahamwe n’icyaha cya Jenoside bafungiweho muri za kasho z’ibyahoze ari amakomini n’ibindi.

Komiseri Mukuru waRCS yasabye abakozi bashinzwe imicungire y’amadosiye y’imfungw n’abagororwa kuri za Gereza bitabiriye inama kurushaho gufatanya n’izindi nzego zirebwa n’ayo madosiye ziri mu ifasi Gereza bakoreramo ziherereyemo, kugira ngo igihe dosiye y’umugororwa ibonetsemo ikibazo runaka bafatanye kugishakira igisubizo hakiri kare.

Abari bahagarariye Inkiko, Ubushinjacyaha Bukuru na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside muri iyo nama, na bo bijeje Ubuyobozi Bukuru bwa RCS ubufatanye buhoraho n’inzego bari bahagarariye mu gukemura ibibazo bikiboneka muri dosiye za bamwe mu mfungwa n’abagororwa.

No selected post
Contact Form