Asoza aya mahugurwa, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary GAHONZIRE yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari ingenzi kuko azafasha abakozi bayahawe kurangiza neza inshingano zitoroshye zo gutanga amasoko kuri za Gereza bakoreraho, bityo bakazashobora no gufasha RCS kuzuza amasezerano yagiranye n’inzego zishinzwe kugenzura uburyo amafaranga igenerwa na Leta akoreshwa.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yibukije abahuguwe ko kuba igice kinini cy’amafaranga Leta igenera inzego zayo zitandukanye gikoreshwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu kazi ka buri munsi no kwishyura serivisi zindi zikenerwa n’izo nzego, bisaba ko abatanga amasoko y’ibyo bikoresho n’izo serivisi bagira ubumenyi buhagije ku itangwa ry’ayo masoko.
Komiseri Mukuru Wungirije yasabye abahuguwe gukoresha neza ubumenyi bahawe bakorana umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu kurangiza inshingano zitoroshye zo gutanga amasoko. Yabasabye kandi kubera indorerwamo bagenzi babo batarabona amahugurwa nk’ayo babasangiza ku bumenyi bakuyemo.
Madamu Uwizeye Sofia wavuze mu izina ry’abahuguwe, nyuma yo kuvuga mu ncamake ingingo zibandweho muri ayo mahugurwa, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS bwayateguye anasaba ko amahugurwa nk’ayo yajya ategurwa kenshi kuko afasha abayahawe gusohoza inshingano baba bahawe ku buryo buboneye.

