URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ibikorwa byari biteganyijwe mu gihembwe cya mbere cya 2013-2014, ibyinshi byagezweho- DCGP Mary GAHONZIRE

Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), DCGP Mary GAHONZIRE nyuma y’inama ya Komisariya Nkuru ya RCS yateraniye ku cyicaro gikuru cy’urwo Rwego kuri uyu gatatu tariki ya 09/10/2013.

Share this Post

Iyi nama isanzwe iterana buri kwezi ikitabirwa n’Abayobozi Bakuru ba RCS, Abakomiseri n’Abayobozi b’Amashami muri RCS, Abayobozi ba za Gereza ndetse n’Abahuzabikorwa ba RCS mu Turere. Iyateranye ku itariki ya 09/10/2013 yari iyobowe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yarebeye hamwe uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 rihagaze nyuma y’amezi 3 ritangiye.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yavuze ko ibyinshi mu bikorwa byari biteganyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2013-2014 byagezweho kuko isuzuma ryakozwe ryerekana ko byagezweho ku gipimo cya 90%. Muri ibyo bikorwa yavuzemo ibijyanye no gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo hubakwa inyubako nshya za Gereza zijyanye n’icyerekezo 2020 hanasanwa izisanzweho, kongerera ubumenyi abakozi ba RCS kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo, kongera umusaruro ukomoka ku bikorwa binyuranye by’Imfungwa n’Abagororwa, guteza imbere imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa no kubategura kuzasubira mu miryango yabo baragororotse kandi bafite ubumenyi buzabafasha, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri RCS n’ibindi.

Muri iyi nama, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yanagarutse kandi ku myitwarire igomba kuranga abacungagereza, aho yibukije Abayobozi ba za Gereza gukurikirana iyo myitwarire umunsi ku munsi no kubashishikariza kwirinda ingeso mbi zose zatuma habaho gutatira inshingano bafite yo kugorora abo bashinzwe.

Agaruka ku bikorwaremezo, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yavuze ko gahunda yo kuvugurura za Gereza ikomeje ashimangira kandi ko intambwe imaze kugerwaho n’u Rwanda mu kubaka za Gereza zijyanye n’icyerekezo 2020 ishimishije.

DCGP Mary GAHONZIRE yanakanguriye abagororwa kongera ubumenyi no kwitabira kwiga imyuga kuko imyuga n’ubumenyi ari byo bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “bakoreshe umwanya wabo biyungura ubumenyi, biga imyuga, kuko bizabafasha kwigira igihe bazaba barangije ibihano bakatiwe n’Inkiko basubiye mu miryango yabo.”

No selected post
Contact Form