URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa bo muri “1930” biyemeje kuzubakira abatishoboye barokotse Jenoside

Komiseri mukuru wa RCS Paul Rwarakabije atanga ibiganiro muri gereza ya Nyarugenge ku munsi wa gatatu w’ibiganiro biri kubera muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, abagororwa bafungiyemo barimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangaje ko bazubakira bamwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside.

Share this Post

Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza, Paul Rwarakabije, yahaye ikiganiro abagororwa abasobanurira insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, ivuga kwibuka baharanira kwigira, abahamagarira kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka no gusanira abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Mwese muzi ko Jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka nyinshi zo gusenya igihugu cyacu…hari abasigaye ari imfubyi, abandi ari abapfakazi. Bamwe muri bo bafite amazu ashaje, birakwiye ko dufatanya mu kubaka no gusana ayo mazu.”
Rwarakabije yabasabye ko bazasana amazu nibura abiri bitarenze Nyakanga, abagororwa bo muri1930, bo bavuga ko bazubaka bakanasana inzu nyinshi zishoboka.
Uwafashe ijambo mu izina ry’abagororwa yagize ati “Turashima abamaze kutuganiriza, twumvishe byinshi, nta washidikanya ko Jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka mbi kuri twese. Nubwo mudusabye kuzubaka inzu 2 gusa, twe twumva twakubaka nyinshi zishoboka kuko imbaraga turazifite n’ubwenge turabufite kandi n’abatekinisiye beza nabo turabafite.”
Usibye abagororwa bo muri 1930, Komiseri Rwarakabije yavuze ko n’andi magereza asabwa kuzasana nibura inzu ebyiri z’abatishoboye barokotse Jenoside bitarenze muri Nyakanga.
Rwarakabije yanasabye abagororwa gutanga amakuru bagaragaza ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Iyi gereza ifungiwemo abakoze ibyaha bisanzwe, n’abandi bakoze ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi abenshi mu bahafungiye barimo abahoze ari abayobozi mbere ya Jenoside.

No selected post
Contact Form