URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Nzeri 2013 abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bifatanyije na bamwe mu bafatanyabikorwa b’urwo Rwego mu kugorora mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi. Uwo muganda wabereye kuri Gereza ya Rubavu iherereye mu Murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu witabiriwe kandi n’abagororwa bo muri iyo Gereza.

Share this Post

Igikorwa cy’umuganda nyirizina cyatangiye saa mbiri za mu gitondo kiyobowe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary Gahonzire cyibanze ku gusibura umuyoboro w’amazi y’imvura ku muhanda wa km 2 uhuza Gereza ya Rubavu n’umuhanda munini rusange. Hakozwe kandi igikorwa cy’isuku hatemwa ibihuru byari ku nkengero z’uwo muhanda.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abawitabiriye bahuriye kuri Gereza ya Rubavu aho basuye abagororwa n’imfungwa bose bakaganira na bo hagamijwe kubashishikariza gukomeza kwiyubaka mu bumenyi bahererwa muri gereza bubafasha kugororoka.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushima ubwitonzi abagororwa n’imfungwa ba Gereza ya Rubavu bakomeje kugaragaza babasaba kubikomeraho kandi babizeza umutekano wabo n’uw’imiryango yabo. Babasabye kwirinda ibihuha bakumira icyabahungabanya cyose.

Abagororwa ba Gereza ya Rubavu bataramiwe kandi n’umuhanzi Kizito Mihigo wabanje kubaha ikiganiro gikubiyemo ubuhamya bwe bugamije kwereka imfungwa n’abagororwa akamaro k’imbabazi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Kizito Mihigo yambwiye imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu ko imbabazi zishoboka iyo harimo ubushake bwo gukira ku mutima buri wese ku giti cye.

Mu ijambo rye ryo gusoza icyo gikorwa, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary Gahonzire yabwiye imfungwa n’abagorrwa ko u Rwanda rugeze kure  mu miyoborere myiza akaba ari na yo mpamvu imbaga y’abantu batandukanye yaje kwifatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda. Komiseri Mukuru Wungirije yibukije abari aho bose ko igikorwa cy’umuganda ari icyo gushimangira ukwigira no kwihesha agaciro kuri Munyarwanda wese.

Yashoje ashimira abafatanyabikorwa ba RCS mu kugorora bitabiriye icyo gikorwa bari biganjemo abanyamadini n’amatorero anabasaba gukomeza ibikorwa byiza bakora mu rwego rwo kugorora n’isanamitima.

No selected post
Contact Form