URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Kongerera ubumenyi abakozi bibafasha kwesa imihigo baba bahize- CGP Paul RWARAKABIJE

Ibi ni ibyatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Paul RWARAKABIJE ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi 2 yari agenewe abayobozi bungirije ba za Gereza zo mu Rwanda.

Share this Post

Komiseri Mukuru wa RCS yavuze ko kongerera ubumenyi abakozi ari imwe mu nshingano RCS ifite kugira ngo intego zayo zibashe kugerwaho kuko guhugura umukozi ari imwe mu nziraifasha mu gutuma Ikigo kibasha kugera ku nshingano kiba cyarihaye. Yagize ati: “sinshidikanya ko amasomo mwahawe muri iki gihe cy’iminsi 2 azabafasha kurushaho kunoza no kwesa imihigo mwahize no kurushaho kuzuza inshingano mwahawe”.

Muri ayo mahugurwa, abayobozi bungirije ba za Gereza bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’imicungire ya za Gereza hibandwa cyane cyane ku mutekano, imicungire y’abakozi n’ibikoresho, imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa, kurwanya ruswa no gukoresha ikoranabuhanga.

Komiseri Mukuru wa RCS yasabye abahawe amahugurwa kurushaho gukunda akazi kabo no kugakorana umurava bazirikana ko kuba baragiriwe icyizere bakagirwa abayobozi ari uko babonwamo ubushobozi, bityo ko badakwiye gutatira icyo gihango.

Yabasabye kandi kurangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo, guhanga udushya no kubahiriza igihe mu byo bakora byose.

Ikindi Komiseri Mukuru wa RCS yasabye abitabiriye amahugurwa ni ukwiyubaha, kubahana, kuba urumuri rw’abo bayobora no kwakira neza abagana bose.

No selected post
Contact Form