Atangiza ayo mahugurwa, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CGP Paul Rwarakabije yavuze ko ayo mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abayobozi ba za Gereza mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza inshingano zabo.
Nk’uko byagarutsweho na Komiseri Mukuru wa RCS, mu gihe cy’iminsi ibiri, ayo mahugurwa azamara, abayateraniyemo bazakurikirana inyigisho zitandukanye zizibanda ku ngingo zirimo umutekano muri za Gereza n’ingando za TIG, imicungire ya za Gereza ishingiye ku bipimo mpuzamahanga, imicungire y’abakozi, kurwanya ruswa, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa n’ibindi.
Komiseri Mukuru wa RCS yavuze ko kongerera ubumenyi abakozi ari imwe mu nshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwihaye kuko ari umwe mu miyoboro izatuma rugera ku nshingano Ubuyobozi bw’Igihugu bwarushinze.
Twabamenyesha ko ayo mahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi ba Gereza cumi n’eshatu zibarizwa mu Turere tunyuranye tw’Igihugu ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Nyagatare cyakira abana batarengeje imyaka cumi n’umunani (18). Amahugurwa nk’aya kandi yahawe Abayobozi Bungirijje ba za Gereza ku matariki ya 24-25/10/2013.