URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu arasaba abagororwa guha agaciro “ubunyarwanda”

Mu ijambo yagejeje ku mfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Huye ubwo yayisuraga ku itariki ya 01/11/2013, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheikh Mussa Fazili Harerimana yagarutse ku gaciro buri wese agomba guha “ubunyarwanda”.

Share this Post

Nyuma yo kubibutsa amwe mu mateka yaranze Abanyarwanda mu myaka yashize, aho usanga hari igihe Abanyarwanda babayeho badaha agaciro ubunyarwanda ahubwo harimakajwe “ingirwamoko n’uturere”, ibyo bikaba byarabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu yavuze ko ubu Abanyarwanda bashishikajwe n’ikibahuza ari cyo “ubunyarwanda” kurenza ibindi byose. Yakomeje avuga ko rumwe mu rubyiruko rwafashe iya mbere mu kwibutsa agaciro ko kuba umunyarwanda, rukaba rwariyemeje gusaba imbabazi z’ibyaha rutakoze kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubana mu mahoro.

Minisitiri Fazili yashimangiye ko kuba abantu bahuje no kuba ari abanyarwanda, hari byinshi bahuriyeho by’Igihugu, asaba abagororwa gushyira ku ruhande ibindi bashyira imbere bigamije kubatandukanya.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu akaba yaraboneyeho kwibutsa abakoze ibyaha bya jenoside ko bakwiye gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye, bafatiye urugero ku rubyiruko rutakoze ibyaha bya jenoside ariko rukaba rwariyemeje gusaba imbabazi mu kigwi cy’ababyeyi n’abavandimwe babo.

Muri urwo ruzinduko kuri Gereza ya Huye, Imfungwa n’abagororwa na bo bahawe umwanya bageza ijambo kuri Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu banabaza bimwe mu bibazo bafite.

Ku kibazo kijyanye n’ifungurwa ry’agateganyoku bagororwa barangije ¼ cy’ibihano bakatiwe nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza muri Gereza, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yabwiye imfungwa n’abagororwa ko abahamwe n’ibyaha by’ubugome birimo gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobwagenge, kunyereza umutungo, kwica umubyeyi, umwana cyangwa uwo bashakanye, batarebwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Yongeyeho ko abafungiye ibyaha bito n’ibiciriritse barangije igihe giteganywa n’amategeko, urutonde rwabo rwashyikirijwe inzego zibishinzwe hakaba hategerejwe umwanzuro zizafata kuri buri wese uri kuri urwo rutonde, yabamenyesheje kandi ko iyo ari gahunda ihoraho.

Minisitiri w’         Umutekano mu Gihugu yanagarutse ku bagororwa batorotse Gereza ya Huye mu kwezi kwa Nyakanga 2013, asaba imfungwa n’abagororwa bo muri iyo Gereza kwitandukanya na bo no gufata ingamba z’uko bitasubira ukundi. Yabasabye kandi kugira uruhare mu mutekano w’imbere muri Gereza, bakora amarondo kandi bakageregeza kugera hose.

Minisitiri Fazili akaba yarashimiye imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Huye uburyo bihesha ishema n’agaciro, ibyo bikaba bigaragazwa n’inyubako nshya 2 zo kurararamo zigizwe n’amagorofa abiri zifite ubushobozi bwo kwakira Imfungwa n’Abagororwa 4.000, abagororwa ubwabo bakaba ari bo baziyubakiye

No selected post
Contact Form